Gatsibo: Imiryango 14 y’abagize uruhare mu rugamba rwo kubohora igihugu yahawe amacumbi - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni inzu zubatswe mu mafaranga yakusanyijwe n’abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi mu Karere ka Gatsibo, nibura muri buri Murenge hakaba hubatswemo inzu imwe yashyikirijwe uwatoranyijwe utari ufite imibereho myiza.

Mu gutaha izi nzu kuri iki Cyumweru tariki ya 4 Nyakanga 2021 ubwo u Rwanda rwizihizaga ku nshuro ya 27, Umunsi wo Kwibohora, Umuyobozi w’umuryango RPF-Inkotanyi mu Karere ka Gatsibo, Gasana Richard, yavuze ko bahisemo kwizihiza uyu munsi hatahwa izi nzu.

Yakomeje avuga ko babikoze nk’abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi nk’umuryango wayoboye urugamba rwo kubohora u Rwanda ndetse ngo bakanaharanira ko imiyoborere ikomeza kugenda neza.

Ati “ Ubu imiyoborere dufite mu gihugu ni myiza ariko hari ibibazo bimwe na bimwe bikiboshye abanyarwanda, birimo ubukene, kutagira aho abantu baba nubwo atari benshi ariko barahari. Twaravuze tuti ‘rero nk’umuryango tugire uruhare mu gukemura ibyo bibazo’, ni yo mpamvu twubatse izi nzu nibura buri imwe tubarira miliyoni enye n’igice kongeraho ibyo baremeye iyi miryango.”

Yakomeje avuga ko bishimishije kubona abaturage bagifite gukotana muri bo aho bagifite umutima wo gufasha bagenzi babo batabayeho neza.

Bamwe mu bamugariye ku rugamba bashyikirijwe izi nzu bashimiye abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi ku rukundo babagaragarije.

Kagabo Joel winjiye mu gisirikare mu 1988 akaza kukivamo nyuma yo kumugarira ku rugamba, yavuze ko yishimiye inzu yahawe ngo kuko yari amaze imyaka myinshi asembera.

Ati “ Ni ibyishimo ntagereranwa, sinabona uko mbivuga, umutima wanjye uranezerewe cyane kuko nahawe inzu ni cyo kintu nari mbabaye cyane.”

Bitege Sam ufite imyaka 62 akagira abana icumi, yavuze ko yinjiye mu gisirikare mu 1991 akivamo 2002 nyuma yo kumugarira ku rugamba, na we ngo yishimiye inzu yahawe cyane kuko yari abayeho mu buzima butari bwiza.

Ati “ Nsa nk’uwageze mu ijuru kuko buriya iyo wabonye inzu n’imitekerereze yawe ijya mu murongo mwiza, ndashimira Perezida wa Repubulika watoje abanyarwanda urukundo no gufashanya, uyu munsi nabohotse cyane kandi ndashimira buri umwe wabigizemo uruhare.”

Uretse inzu bahawe banorojwe amatungo arimo inka, ihene ndetse banahabwa ibiryamirwa n’intebe zo mu nzu, hari n’abahawe ibiribwa mu rwego rwo kubafasha kwinjira muri izi nzu bafite n’ibyo kurya byose bikaba bifite agaciro ka miliyoni 63 Frw yatanzwe n’abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi mu Karere ka Gatsibo.

Abahawe inzu bishimiye ko bagenzi babo babatekerejeho bakabakura mu buzima bwo gusembera
Uretse inzu iyi mirryango yanorojwe inka
Umuyobozi w'Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, ubwo yaganiraga n'umwe mu miryango yashyikirijwe inzu



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)