Yakiriwe na mugenzi we w’u Bugereki, Gen Konstantinos Floros, wavuze ko uruzinduko rwa Gen Kazura rufungura amarembo mashya mu bufatanye bw’igihugu cye na Afurika mu bya gisirikare.
Yavuze ko u Bugereki n’u Rwanda bigira uruhare rukomeye mu kwimakaza amahoro n’ituze muri Afurika yo hagati ndetse ko umusanzu wabyo urenze imbibi zabyo.
Uruzinduko rwa Gen Kazura rugamije gushimangira umubano mwiza uri hagati y'impande zombi
Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Jean Bosco Kazura, ubwo yakirwaga na mugenzi we w'u Bugereki