Gicumbi&Rulindo : Ba Gitifu babiri bafunzwe nyuma yo gufatirwa mu tubari bica icyaka #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Aba bayobozi babiri, bafashwe banyera inzoga mu tubari rwihishwa, barimo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akagari ka Nyagahinga mu Murenge wa Rwamiko mu Karere ka Gicumbi witwa Rurangirwa Jerome.

Hari kandi Byamungu Martin, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akagari ka Kiyanza Murenge wa Ntarabana mu Karere ka Rulindo.

Uriya w'Akagari ka Nyagahinga mu Murenge wa Rwamiko mu Karere ka Gicumbi witwa Rurangirwa Jerome, yafashwe ubwo Polisi yari mu mukwabu wo kugenzura iyubahirizwa ry'amabwiriza yo kwirinda COVID-19, aza gusangwa yibereye mu kabari ari kumwe n'abandi baturage bikingiranye.

Bari mu kabari k'uwitwa Cyuzuzo J.Paul w'imyaka 24 y'amavuko ndetse n'abandi bantu batatu, bose bakaba bafashwe bakaba bafungiye kuri Polisi Sitasiyo ya Bukure.

Naho Byamungu Martin, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akagari ka Kiyanza Murenge wa Ntarabana mu Karere ka Rulindo, we yafatiwe mu kabari k'umuyobozi w'Umudugudu wa Nyagisozi witwa Niyonsaba Vincent w'imyaka 38 na we warimo gucuruza inzoga.

Abaturage bari muri ako kabari bahise biruka ndetse n'umuyobozi w'Umudugudu ahita atoroka n'ubu akaba agishakishwa naho Byamungu Martin, ubu afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Murambi.

CIP Alex Ndayisenga ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n'Abaturage (Community Policing) mu Ntara y'Amajyaruguru, yibutsa ko inzego z'ibanze zifite inshingano zo kugenzura ko aya mabwiriza yubahirizwa aho kuba bamwe mu baziyobora bakwerekana urugero rubi.

Yagize ati "Umuyobozi akwiye kubera intangarugero abo ayobora. Uwagiye mu kabari katemewe abizi ndetse akanajyanamo n'abo ayobora biragoye ko haboneka umusaruro mwiza mu bukangurambaga turimo bwo kurwanya Covid-19.'

Avuga ko ari yo mpamvu bariya bayobozi bafashwe, bakaba bakurikiranyweho kutubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19 ndetse no kutuzuza inshingano bashinzwe.

Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney aherutse gusaba abayobozi bo mu nzego z'ibanze ko bakwiye guhozaho bigisha abo bayobora ariko kandi bakanatanga urugero rwiza mu kubahiriza ingamba zashyizweho.



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Gicumbi-Rulindo-Ba-Gitifu-babiri-bafunzwe-nyuma-yo-gufatirwa-mu-tubari-bica-icyaka

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)