Gisagara: Abahinzi b’umuceri wangijwe n’ibiza bashumbushijwe miliyoni zisaga 27 Frw - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ayo mafaranga angana na 27,828, 003 Frw bayahawe ku wa Kabiri tariki ya 29 Kamena 2021 kuko umuceri wabo bawushyize mu bwishingizi binyuze muri gahunda ya Leta y’u Rwanda yitwa ‘Tekana urishingiwe muhinzi mworozi’.

Bamwe muri abo bahinzi b’umuceri bavuze ko bishimishije kuba umutekano w’umuhinzi waratekerejweho, bemeza ko uku gushumbushwa bigiye kubatera imbaraga zo kongera igishoro bashyiraga mu buhinzi no kubona ubuhamya bwo guheraho mu gukangurira bagenzi babo batarashinganisha ibihingwa byabo kubikora.

Nyirafashaho Clementine ati “Twahuraga n’ikibazo cy’ibiza by’imyuzure n’amahindu tukabyakira gutyo, kongera guhinga bikatugora, Tuzongera igishoro ndetse ubuso bwose tubushyire mu bwishingizi. Kuba dushumbushijwe biradufasha kwegera abanyamuryango bacu tubereke inyungu iri mu gushinganisha ibihingwa.”

Mpumuje Abel we yavuze ko abahinzi batarajya muri gahunda y’ubwishingizi bakorera mu gihombo, yemeza ko bakwiye gukanguka bakabyitabira.

Ati “Ubu twagombaga kugurisha inka cyangwa ihene ngo twongere guhinga ariko ubwishingzi buratugobotse; abahinzi batarajya muri gahunda y’ubwishingizi bw’ibihingwa bari mu gihombo gikomeye.”

Nzamurambaho Didier, Umukozi wo mu ishami ry’ubucuruzi muri Radiant, kimwe mu bigo bitanga ubwishingizi mu buhinzi n’ubworozi yavuze ko gushumbusha abaturage kandi ku gihe ari kimwe mu bitanga ubutumwa bwiza kuri bo ko gushinganisha ibyabo ari ingenzi.

Ati “Ibiza biba bitandukanye, aba bari barahuye n’ikibazo cy’udukoko twangije umuceri wabo. Icyo dukangurira abaturage barebye ibyabaye kuri bagenzi babo uyu munsi, abo bose bakanguka bakaza tugafatanya muri uru rugendo kugira ngo ejo ejobundi badahura n’ibiza bitandukanye ugasanga nta kintu baramuye.”

Umukozi wa gahunda y’ubwishingizi bw’ibihingwa n’amatungo muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Batamuriza Robinah, yavuze ko iyi gahunda bayitekereje mu rwego rwo gufasha umuhinzi kudahura n’igihombo.

Yavuze ko kandi hari gahunda yo kongera ibihingwa byemewe mu bwishingizi kugira ngo bakomeze guteza imbere ubuhinzi mu Rwanda.

Ati “Ni ukugira ngo dufashe abahinzi bahuye n’ibihombo gushumbushwa kandi bagashumbushwa ku gihe kugira ngo babashe kwitegura igihembwe cyihinga gikurikira.”

”Iyi gahunda y’ubwishingizi yatangiye ireba cyane ku muceri n’ibigori, tuza gushyiramo urusenda n’imiteja n’ibirayi, ariko ibishyimbo, urutoki na soya nabyo turabiteganya mu minsi iza hamwe n’imyumbati kuba byajya muri gahunda y’ubwishingizi.”

Gahunda y’ubwishingizi bw’ibihingwa n’amatungo imaze imyaka ibiri itangiye mu Rwanda.

Kugeza ubu mu gihugu hose hegitari zirenga 3000 z’umuceri, izirenga 545 z’ibigori, na 81 z’ibirayi ni zo zimaze kujya mu bwishingizi.

Naho ku ruhande rw’amatungo, kugeza ubu inka zirenga ibihumbi 41, inkoko zirenga ibihumbi 109, n’ingurube zirenga 2000 ni zo zimaze gushyirwa muri gahunda y’ubwishingizi.

Abahinzi b’umuceri wangijwe n’ibiza mu Karere ka Gisagara bashumbushijwe miliyoni zisaga 27 Frw
Abahagarariye amakoperative bavuze ko bagiye kongera ingano y'ubuso buhinzeho bashyira mu bwishingizi
Umukozi wo mu ishami ry’ubucuruzi muri Radiant, Nzamurambaho Didier, yavuze ko gushumbusha abaturage kandi ku gihe ari kimwe mu bitanga ubutumwa bwiza kuri bo ko gushinganisha ibyabo ari ingenzi
Abahinzi bo mu Karere ka Gisagara bagobotswe no kuba barashinganishije ibihingwa byabo

[email protected]




Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)