-
- Barasaba kwishyurwa ibyabo byangijwe n'ikorwa ry'umuyoboro w'amashanyarazi
Mu binubira kuba bamaze igihe bategereje kwishyurwa, harimo abatuye mu Kagari ka Bweya ho mu Murenge wa Ndora, bavuga ko umwaka ushize bategereje kwishyurwa ariko amaso akaba yaraheze mu kirere.
Umwe muri bo agira ati “Baraje batwangiriza imyaka, hanyuma baratubarira, bakajya batubwira ngo amafaranga araje, ukwezi kugashira, bakakubwira ngo muzagaruke mu gutaha, bakatwohereza ku bashinzwe ubutaka no kuri SACCO tukavayo, bakatubwira ngo mwihangane, twaheze mu gihirahiro”.
Abafite icyo kibazo mu Kagari ka Bweya honyine ngo bagera kuri 30. Harimo abavuga ko babariwe ibihumbi bibarirwa muri 70, ariko hari n'uvuga ko bamurimo ibihumbi 300.
Bose bavuga ko ikibababaza kurusha ari uko hari bagenzi babo bishyuwe, babwirwa ko haherewe ku bagombaga kwishyurwa makeya, ariko bo bakaba bakomeje gusiragizwa.
Muri iki gihe abantu barimo kwishyura amafaranga ya mituweri, barushijeho gutekereza ku byabo byangijwe, kuko bari biteze ko igihe cya mituweri kizagera baramaze kwishyurwa bakabasha kuyabona biboroheye, none na n'ubu ngo biracyabakomereye.
Uwitwa Innocent agira ati “Tumaze umwaka urenga twirukanka kuri ariya mafaranga, duhangayikishijwe n'abashaka amafaranga ya mituweri batumereye nabi. Baraza waba uragiriye umuturage agatungo bakagatwara, ngo wishyure mituweri. N'ubu tuvugana bantwariye ingurube kandi ni iy'umuvandimwe wanjye, si iyanjye”.
Mu Murenge wa Gishubi ho hari abavuga ko bategereje kwishyurwa imyaka ikaba igiye kuba itatu.
Uwitwa Habyarimana agira ati “Bishyuye abantu mu cyiciro cya mbere, nta yandi mafaranga yongeye kugaruka, kandi abenshi ni abatarayabona”.
Laurent Rutazigwa ushinzwe iby'ingurane muri REG, avuga ko muri Gisagara hari amafishi 3500 bagombaga kwishyura kandi ko bamaze kwishyura 3309, ni ukuvuga 94.5%.
Bakeya basigaye ahanini ngo ni ukubera kutuzuza ibyangombwa bisabwa biba birimo kopi y'indangamutu, kopi y'icyangombwa cy'ubutaka, na kopi y'agatabo ka Banki.
Ati “Ndimo ndatekereza nti wenda abo baba bari muri ba bandi batujuje ibya ngombwa bisabwa. Turimo gukorana n'umugenagaciro kugira ngo asubireyo, kugira ngo muri iki gihembwe cya mbere cy'ingengo y'imari na bo bishyurwe. Gusa hari igihe asubirayo umuturage yabona azishyurwa ibihumbi 20, akanga kwirirwa afunguza konti ku bihumbi 10”.
Ku rundi ruhande ariko, ngo mu bavuga ko babarimo amafaranga harimo abo usanga byari biteganyijwe ko ibikorwa bizanyuzwa mu mirima yabo hanyuma ntibihanyuzwe, usanga bakibara mu bagomba kwishyurwa kandi atari byo.
Na none kandi, kubera ko ngo hishyurwa abafite ibikorwa ahanyujijwe insinga z'umweru zo ku miyoboro minini, ngo hari ababa mu kwabo hanyujijwe iz'umukara zibazanira amashanyarazi mu ngo, bakibwira ko bazishyurwa nka bagenzi babo kandi atari byo.