Gisagara: Hatashywe ibyumba by’amashuri 40 mu mushinga wa miliyari 54 Frw uzahindurira ubuzima impunzi - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uwo mushinga watangijwe ku mugaragaro mu Karere ka Gisagara mu Ukuboza 2020 hatangira igikorwa cyo kubaka ibyumba by’amashuri 40 bizigirwamo n’abanyeshuri baturuka mu nkambi y’impunzi z’Abanye-Congo n’Abanyarwanda batuye mu nkengero zayo.

Ni umushinga w’imyaka itanu Leta y’u Rwanda yatewemo inkunga na Banki y’Isi, washowemo miliyoni 60$, asaga miliyari 54 Frw. Uzakorera mu Turere twa Gisagara, Nyamagabe, Gicumbi, Karongi, Gatsibo na Kirehe.

Kuri uyu wa 4 Nyakanga 2021 ubwo hizihizwaga ku nshuro ya 27 Umunsi wo Kwibohora, mu Karere ka Gisagara hatashywe ibyumba by’amashuri 40 by’inyubako z’amagorofa.

Hari ibyumba 30 byubatswe mu Murenge wa Mugombwa n’ibindi 10 biri mu Murenge wa Gishubi. Hashyizwe n’ibikoresho mu Ishuri ry’Imyuga rya Mugombwa kandi hatangiye gutangirwamo amasomo y’igihe gito arimo kudoda, amashanyarazi no kubaka.

Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara, Rutaburingoga Jèrome, yavuze ko ibyo byumba by’amashuri ari kimwe mu byo bishimira mu kwizihiza ku nshuro ya 27 isabukuru yo kwibohora.

Ati “Misiyo ya FPR Inkotanyi yo kubohora Abanyarwanda igahagarika Jenoside ntabwo yari ihagije kuko twari dufite n’ubukene bugaragara, ubujiji, kutiga, kudatera imbere no kutisanzura. Tukaba twishimira intambwe tugezeho uyu munsi.”

Yavuze ko iryo shuri ry’imyuga ryuzuye ritwaye asaga miliyoni 700 Frw hashyirwamo ibikoresho bya miliyoni 250 Frw.

Bamwe mu barezi bigisha ku Rwunge rw’Amashuri rwa Mugombwa bavuze ko ubusanzwe abana bigaga bacucitse bigatuma batiga neza.

Niringiyimana Maxmillien ati “Mbere twari dufite ubucucike bwinshi aho usanga mu ishuri rimwe harimo abanyeshuri barenga 70, intebe imwe ikicaraho abanyeshuri batatu. Ubu bazajya biga bisanzuye batsinde neza.”

Ababyeyi barerera kuri iryo shuri na bo babwiye IGIHE ko bishimiye kuba abana babo bazajya biga bisanzuye kandi hari n’abagiye kwigishwa imyuga kugira ngo izabafashe gutegura ejo heza.

Ibyo byumba byatashywe ku mugaragaro kuri iki Cyumweru
Ibi byumba by'amashuri byubatswe mu gihe cy'amezi arindwi
Abarezi nabo bishimiye ko bagiye kujya bigisha abana bisanzuye bakabasha kubakurikirana
Byatangiye kubakwa ku mugaragaro mu Karere ka Gisagara mu Ukuboza 2020
Ibi byumba bizigirwamo n'abana b'impunzi hamwe n'Abanyarwanda baturiye inkambi ya Mugombwa

[email protected]




Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)