Gitega: Umubyeyi n' umwana we bahiriye mu nzu ubwo yafatwaga n' inkongi y' umuriro #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kalisa Claudien wari utuye mu Murenge wa Gitega ,Akagari ka Kinyange mu mudugudu wa Karitasi urugo rwe rwibasiwe n'inkongi , rurakongoka ,apfiramo hamwe n'umwana we .

Ibi byabaye mu masaha ya ya saa tatu z'igitondo cyo kuri uyu wa gatanu tariki ya 16 Nyakanga 2021 ubwo nyakwigendera yari mu rugo rwe aho yari asanzwe acumbitse.

Hari amakuru ko uyu mugabo yari asanzwe ari umwarimu mu Karere ka Ruhango, akaba yari ari gukosora impapuro z'ibizami by' abanyeshuri bakoze.

Mu gihe yari ahugiye muri iyo mirimo, abana be ku ruhande bakinaga, barasa umwambi ukongeza matora ,umuriro urazamuka uhura n'amashanyarazi, inzu iba ifashwe n'inkongi ahiramo hamwe n'umwana we. Gusa undi mwana wari muri iyo nzu yabashije kurokoka.

Ibyo bikimara kuba abaturage batabaye ariko biba iby'ubusa , bitabaza Polisi ishami rishinzwe kuzimya inkongi, niyo yagerageje kuzimya gusa isanga abantu bamaze gushiramo umwuka.

Ni mu gihe umugore wa nyakwigendera nawe akimara kumva inkuru y'akababaro yahise ahungabana, ajyanwa ku Bitaro bya Muhima.

Umunyambanga Nshingwabikorwa w'murenge wa Gitega,Uzamukunda Anathalie yatangaje ko abantu bagerageje gutabara ariko birangira bitabye Imana.

Yagize ati' Ni inkongi y'umuriro yabaye mu masaha ya saa yine,abantu bagerageza kuzimya, birangira ubuzima butabashije kurokorwa.'

Yasabye abaturage gutangira amakuru ku gihe mu gihe bagize ikibazo gitunguranye.

Ati'icyo twakongera kubasaba ni ugutabarana, n'ugize ikibazo agakoresha uburyo bw'itumanaho, hari umurongo w'Akarere utishyurwa, Uw'Umujyi wa Kigali, nimero za Polisi, ugize ikibazo yahamagara nimero kugira ngo ashobore kubona ubutabazi bwa hafi.'

Nyuma y'aho u Rwego rw'Ubugenzacyaha RIB rwahise rutangira ipererza kugira ngo hamenyekane nyirizina intandaro y'iyo nkongi.

Src : Umuseke



Source : https://impanuro.rw/2021/07/17/gitega-umubyeyi-n-umwana-we-bahiriye-mu-nzu-ubwo-yafatwaga-n-inkongi-y-umuriro/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)