Ubushyambirane bwabaye hagati y'uwo mumotari n'abari mu kazi ko kureba uko amabwiriza yo kwirinda Covid-19, bwavutse ubwo yafatirwaga mu Murenge wa Muhondo ashaka kurenga imbibi z'Akarere ka Gakenke agana mu Karere ka Rulindo kandi muri iki gihe bitemewe kubera amabwiriza yo kwirinda icyorezo Covid-19.
Mu mashusho yiriwe acicikana ku mbuga nkoranyambaga kuva ku wa mbere, agaragaza uwo mumotari aparitse moto hafi y'ikiraro avugana n'abari bamuhagaritse, nyuma akaza kuyivaho agashyamirana na bo kugeza ubwo bamurushije imbaraga, bakamukubita kugeza ubwo banifashishije umugozi bagerageza kumuniga.
Mu itangazo RIB yashyize ahagaragara kuri uyu wa kabiri tariki 6 Nyakanga 2021, ikoresheje urubuga rwayo rwa Twitter, yavuze ko abafashwe bakurikiranyweho ibyaha by'iyicarubozo, gukubita no gukomeretsa umuturage mu gihe bagenzuraga ishyirwa mu bikorwa ry'amabwiriza yo kwirinda Covid-19.
RIB yaboneyeho kwibutsa ko nta muntu uwo ari we wese, wemerewe gukubita undi n'iyo yaba yakoze icyaha cyangwa amakosa, kuko nta gihano cyo gukubita giteganywa n'amategeko mu Rwanda.
Abafashwe ubu bafungiye kuri station ya RIB ya Rushashi na Gakenke, mu gihe hagikorwa dosiye kugira ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.