Umuramyi w'indirimbo zihimbaza Imana mu njyana gakondo, Joshua Ishimwe ni umusore w'imyaka 20 y'amavuko. Ni umukristo ubarizwa mu itorero ry'ADEPR wahamagariwe kwamamaza ubutumwa bwiza mu ndirimbo.
Uyu musore avuga ko akunda Imana, cyane ko yakuriye mu muryango wa gikristo, nyuma yuko amenye ubwenjye akomeza umurongo wo gukorera Imana. Nkuko bigaragara ku rubuga acishaho ibihangano bye YouTube channel yitiriye amazina ye'Ishimwe Joshua', amaze gusohora indirimbo ebyiri: Amasezerano n'iyitwa Yesu ndagukunda.
Izi ndirimbo zakiriwe nkaho ari nshyashya mu matwi y'abazumvise, zigararagarira bundi bushya amaso y'abazirebye kubera ko urwo rubuga rumaze kwiyandikishaho(Subscribers) abarukurikira basaga ibihumbi bine, ibintu bigaragara ko uyu muhanzi ari gufasha benshi kubw'umwihariko azanye mu kwamamaza ubutumwa bwiza bwa Yesu biciye mu njyana ya gakondo. Agakiza.org yegereye uyu muhanzi udutangariza uko yinjiye muri uyu muhamagaro, agaruka ku bikorwa bye muri rusange. Muri iyi nkuru aragaruka no ku ntumbero ye naho yifuza kugera.
Twatangiye tumubaza impamvu yinjiye muri iyi njyana gakondo, kandi byarashobokaga ko yakora n'izindi zigezweho za kizungu n'ubwo nazo ajya azikora.
Joshua yadusubije muri aya magambo ati' Nkunda umuco wacu, nkunda iby'iwacu! Nabonaga ku ruhande rwa gospel mu njyana gakondo atari abantu benshi dufitemo, ndavuga nti kubera iki njye ntashyira itafari mu buryo bwo kuramya tunahimbaza mu buryo bwacu bw'umwimerere'
Gukora ivugabutumwa mu njyana gakondo, ni impano Joshua ashimira Imana, naho uwo afatiraho ikitegererezo ni uwitwa Eva Ngenzi. Naho indirimbo zose amaze gukora azikora ku bufatanye n'itsinda ry'abasore babiri (Boris&Brise)basanzwe bafatanya mu bikorwa bye bya buri munsi.
Mu gihe gito gusa uyu muhanzi amaze akora ibihangano bye bimaze guhembura imitima ya beshi, avuga ko nubwo arimo gutegura n'izindi ndirimbo zisanzwe yihimbiye, ko ariko azakomeza no gukora indirimbo zo mu gitabo yifashishije injyana ya gakondo. Umuhamagaro we arashimira Imana uburyo wakiriwe ndetse n'umusaruro umaze gutanga nkuko agenda abyerekwa n'abamukurikira umunsi ku munsi. Yabisbanuye muri aya magambo ati' Icya mbere nishimira ni uko hari imitima myinshi yahembutse, kuko nicyo cyambere kiba kigamijwe ko ku buzima bw'Umwuka, gukizwa (Kwakira Yesu), kongera kumva bakunze Yesu, kumva ko hari Imana isezeranya igasohoza. Ibyo ni byo ngaruka nziza ya mbere nabonye y'ibyo maze gukora'
Joshua intumbero ye ni ugokorera Imana biciye muri uwo muhamagaro, by'umwihariko mu njyana ya gakondo ibintu yifuza ko byarenga n'imipaa y'u Rwanda bikaba byagera no mu mahanga.
Guhuza injyana gakondo n'ivugabutumwa kuri we ni nk'amata abyaye amavuta, aka ya mvugo! Asobanura ko iyo utanze ubutumwa mu rurimi n'umuco banyirabyo bumva, wagerekaho no kuba buciye mu njyana y'abasogokuruza n'abakuze babasha kwisangamo, ngo ibyo bishobora kugira umusaruro mwiza.'Ibyo mbihuriza ku rukundo Imana yaduhaye tugomba gukunda igihugu cyacu, kuko ni twebwe ba nyiracyo. No ku itorero ry'Imana mbihuriza ku rukundo, rero niba ubasha gukunda igihugu ugakunda n'itorero ubwo butumwa bihita bikorohera cyane kubutanga'
Muri iki gihe gikomeye urubyiruko rurimo kwijandika mu byaha bitandukanye, uyu muramyi ukiri muto aratanga inama ku bantu bose uhereye ku rungano rwe ko bakwiye kwakira Yesu nk'Umwami n'Umukiza wabo kuko ari we utanga amahoro yo mu mutima. Ati' Abataramenya Kristo bagomba kumenya ko bakwiye kumwakira, kuko nk'unyweye ibiyobyabwenge aba yishe ejo hazaza he: Nta terambere wageraho kubera ko uba urimo kwangiza ahazaza hawe, icya mbere ni uko bakwakira Yesu nk'Umwami n'Umukiza w'ubugingo bwabo kuko ni we uzabahindurira ubuzima.
Yesu ajya kujya mu i Juru, yasize abwiye intumwa ze ngo mbasigiye amahoro, ayo mahoro rero kuko abo ntayo bafite batemenye iryo banga kuko badafite Kristo, icyo twe tubabwira ni uko bagomba kumwakira. Iyo umwakiriye mu buzima bwawe ayo mahoro nawe ubasha kuyakira ugahembuka'
Mu bikorwa bye arimo gutegura mu minsi iri imbere igihe icyorezo cya Covi19 kizaba gicogoye, ibikorwa byo gutegura ivugabutumwa riciye mu njyana gakondo nk'ibitaramo biri mu biri ku mwanya w'imbere.
Kurikira hano indirimbo z'umuramyi Joshua Ishimwe
Source : https://agakiza.org/Guhuza-injyana-gakondo-n-ivugabutumwa-bitanga-umusaruro-mwinshi-Ikiganro-n.html