Guma mu rugo itumye Yaka avugishwa| Inzererezi ziri gufungura Cano| Inzoga zamugize imbata – YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Gasore Pacifique wamamaye cyane ku izina rya Yaka Mwana yavuze ukuntu muri iki gihe hari abantu benshi yise Inzererezi bari gufungura channel (cano) za YouTube zo gushyiraho ibiganiro byabo. Yabagarutseho avuga ko benshi muri aba bantu usanga nta kintu bafite ku buryo umwaka n'inoti ya 1000Frw akareba hejuru.

Mu kiganiro Yaka yagiranye na Yago Tv show yasabye abamukunda bose ndetse n'abafana be ko bamuremera kugirango arebe ko iminsi 10 ya guma mu rugo yayirangiza dore ko yanavuze ko nta mafaranga na make afite.

Yaka kandi yavuze ko ubusanzwe inzoga ziramuyobora cyane akaba nk'umusazi ndetse yongeyeho ko inzoga zamugize imbata (chronique) ku buryo iyo yasinze ashobora gutanga telefoni ye akayihera indaya kuko inzoga ziramutegeka iyo yazinyweye.



Source : https://yegob.rw/guma-mu-rugo-itumye-yaka-avugishwa-inzererezi-ziri-gufungura-cano-inzoga-zamugize-imbata/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)