-
- Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, CP John Bosco Kabera
Polisi y'u Rwanda nka rumwe mu nzego zikurikirana iyubahirizwa ry'iyi gahunda, iraburira abarebwa na Guma mu Rugo ndetse na Guma mu Karere ko batagomba kuyizanamo ibintu by'imikino ahubwo ko bagomba kubahiriza ingamba zose nk'uko babisabwa.
Ibi byatangajwe n'umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, CP John Bosco Kabera, ubwo haburaga amasaha macye ngo Guma mu Rugo itangire.
CP Kabera yagize ati “Turagira ngo tubabwire ko Guma mu Rugo ari Guma mu Rugo, Guma mu Karere ni Guma mu Karere nta mikino. Tumaze iminsi tubivuga abantu bakwiye kuba babyiteguye kuko twarabateguje kandi n'amabwiriza baba bayahawe igihe kirekire yo kwitegura”.
CP Kabera kandi aburira abantu bahawe impushya z'ingendo mbere ya tariki 17 Nyakanga ko izo mpushya zataye agaciro abashaka gukora ingendo bakaba bagomba gusaba izindi mpushya.
Ati “Turagira ngo tubibabwire kuko turabizi hari benshi bafite izo mpushya. Bamenye rero ko kuva iri joro saa sita z'ijoro izo mpushya zataye agaciro abazashaka kongera kugenda aho biri ngombwa bagomba gusaba izindi mpushya”.
Ikindi ni uko abari muri gahunda ya Guma mu Rugo babujijwe gukorera sports hanze y'urugo, abazakenera kuyikora bakazajya bayikorera mu ngo zabo.
Polisi yanihanangirije abantu bagiye bagaragara muri Guma mu Rugo zitandukanye bagaragaza ko bagiye gukora ibintu byemewe kandi babeshya harimo abatizanyaga amakarita y'akazi, gutizanya imodoka zemerewe kugenda, abitwazaga ibiryo bakuye mu ngo zabo bagera kuri polisi bakavuga ko bagiye guhaha, ngo uzagerageza kubikora azafatwa kandi azahanwa.