Mu 2014 nibwo Leta y’u Rwanda yatangije gahunda yo kugaburira abana biga mu burezi bw’ibanze bw’imyaka 9 na 12, hagamijwe kubafasha kuzamura urwego rw’imitsindire ntawe uguye isari.
Umwaka ushize Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko iteganya kuvugurura no kunoza iyi gahunda no koroshya uburyo ibigo by’amashuri bihabwa amafaranga byifashisha.
Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard, aherutse kubwira abagize Inteko Ishinga Amategeko, ko hashyizwemo ingengo y’imari yisumbuye kugira ngo bifashe abana bose kujya babona ibiribwa ku mashuri.
Yavuze ko iyi gahunda ari ingirakamaro kandi yagaragaje ko ifasha abanyeshuri kwiga neza ari nayo mpamvu hakenewe ko inozwa kugira ngo abana bose n’abadafite ubushobozi bajye babasha kugaburirwa ku mashuri.
Ati “Guverinoma ishaka ko abana bose bagira uburyo bunoze bwo kubona amafunguro ku mashuri kugira ngo bige neza bazavemo abaturage beza.”
Nk’uko byari bisanzwe, guverinoma itanga amafaranga 56 Frw buri munsi kugira ngo umunyeshuri umwe abashe kugaburirwa ku ishuri. Ni ukuvuga ko andi mafaranga ari umubyeyi w’umunyeshuri uyatanga.
Ku rundi ruhande ariko abagize Inteko Ishinga Amategeko ndetse n’abayobora ibigo by’amashuri bakunze kugaragaza ko amafaranga 56 Frw atangwa na guverinoma ari make cyane ndetse adahura n’ikiguzi cyo kubaho.
Mu Ukuboza 2020, Minisitiri w’Intebe yari yavuze ko n’ubwo bivugwa ko ayo mafaranga ari make, bitabuza guverinoma gushoramo akayabo ka miliyari 38Frw ku mwaka ahanini bitewe n’uburyo umubare w’abanyeshuri bafashwa muri iyo gahunda ari munini.
Imibare yatangwaga icyo gihe yagaragazaga ko abanyeshuri barenga miliyoni 3,3 ari bo bafashwa na leta binyuze muri iyo gahunda.
Perezida wa Komisiyo y’Ubukungu mu Nteko Ishinga Amategeko, Munyaneza Omar, yavuze ko kwagura iyi gahunda yo kugaburira abana ku mashuri hongerwamo ingengo y’imari ari umwanzuro wafashwe n’Inama y’Abaminisitiri.
Depite Munyaneza we yavuze ko ukongera amafaranga y’ingengo y’imari muri iyi gahunda bizakemura ibibazo bya bamwe mu banyeshuri wasangaga bagaburirwa abandi ntibagaburirwe kubera ikibazo cy’ubushobozi buke.
Ku rundi ruhande ariko hari n’abandi banyeshuri bagiye bava mu mashuri biturutse ku kubura ubushobozi bwo kugaburirwa ku mashuri cyane ko benshi muri bo uba usanga badafite n’ibyo kurya iwabo mu miryango.
Kuri ubu mu gihe bose baba bagaburirwa hari n’abazajya bajya ku mashuri kugira ngo babashe kubona iryo funguro.
Depite Munyaneza ati “Iki gikorwa kizagira uruhare mu gukemura ibibazo by’abana bava mu mashuri.”
Uko bizakorwa
Imibare yatanzwe na Porogaramu y’Igihugu yo kugaburira abana ku mashuri, mu 2019, igaragaza ko abana bo mashuri mu yisumbuye [aya leta n’afashwa na leta], bafashwaga [abahabwaga inkunga ya leta ingana na 56Frw], ni 680.000.
Mu 2020, guverinoma yatangaje ko iyi gahunda igiye kwagurwa abana bakagera kuri miliyoni 3,3 bo mu mashuri y’incuke, abanza n’ayisumbuye yose ya leta n’afashwa na leta.
Ni ukuvuga ko abanyehsuri bagomba gufashwa binyuze muri iriya nkunga y’amafaranga 56 Frw atangwa na leta bagomba kwiyongeraho 398%.
Ikindi kintu kizakorwa mu kwagura iyi gahunda, hazubakwa ibyumba byo gutekeramo [ibikoni], 2.648, n’ibindi bikorwa remezo byifashishwa mu gutekera ku mashuri birimo umuriro cyangwa biogas ikoreshwa ku mashuri amwe n’amwe.
Mu ngengo y’imari ya 2018/2019, muri iyi gahunda yo kugaburira abana ku mashuri leta yakoresheje angana na miliyari 5,5Frw, mu gihe mu 2019, Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko yongeyeho akarenga miliyari 7 Frw mu 2019/2020.
Uruhare rw’ababyeyi
Minisiteri y’Uburezi igaragaza ko agaciro k’ibyo kurya umwana umwe agenerwa ku munsi ari 150 Frw hagendewe ku ibarura ryakozwe na Mineduc ifatanyije n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Biribwa (WFP).
Muri iyi gahunda yo kugaburira abana ku mashuri, guverinoma itanga inkunga ya 56Frw kuri buri munyeshuri, [ku ifunguro ry’umunsi], bingana na 40%.
Ni ukuvuga ngo kugira ngo umunyeshuri abashe kugaburirwa ku ishuri, umubyeyi we asabwa kwishyura andi 94Frw asigaye, angana na 60%. Umubyeyi yemerewe kuyatanga ari amafaranga cyangwa agatanga ibiribwa biyasimbura nk’uko biteganywa n’amabwiriza yashyizweho na leta.
Hagendewe ku kuba umunyeshuri asabwa kwishyura 94Frw buri munsi, bivuze ko ku kwezi ashobora kwishyura 1.974Frw, ku gihembwe akaba 5.922Frw. Muri rusange umwana asabwa kwishyura 17.860Frw.
Abishyura ibintu bivunjwa amafaranga, batanga inkwi, ibiribwa birimo ibishyimbo, imboga, ibirayi, ibitoki, imyumbati n’ibindi. Ibi bishobora kugenda bihinduranywa hagendewe ku byo ishuri rigaburira abanyeshuri.
Kugira ngo bikorwe neza, Inama y’Ababyeyi ya buri shuri ni yo iterana hamwe n’ubuyobozi bw’ishuri bakemeza ibizajya bitangwa mu ntangiro za buri gihembwe.
Gusa komite ishinzwe iyi gahunda yo kugaburira abana ku mashuri muri buri karere ni yo ifata umwanzuro ku ngano y’ibigomba gutangwa n’ababyeyi bijyanye n’ibirirwa biboneka muri ako gace ndetse n’ibiciro byabyo.
Gahunda yo kugaburira abana ku ishuri itaratangira, hari abana bigaga amasomo ya nyuma ya saa sita basinzira abandi bayura kubera inzara, mu gihe abandi batahaga bakagaruka ku ishuri bakerewe kubera ko basanze ibiryo bitarashya cyangwa se kubera urugendo rurerure.