Guverinoma yavugutiye umuti ikibazo cy’amafaranga y’umurengera yishyurwa n’abiga muri TVET - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Biragoye gusobanurira umubyeyi ufite abana babiri biga mu cyiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye, uwiga mu burezi busanzwe ashyura ibihumbi 80Frw ku gihembwe ariko uwiga mu Ishuri ry’Imyuga n’Ubumenyingiro akishyura ibihumbi 200 Frw.

Bishobora kugorana kurushaho umwe muri aba bana abaye yiga mu ishuri ry’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12 (Twelve Years Basic Education) kuko we ntabwo yishyura arenze ibihumbi 20 Frw.

Iki ni ikibazo, Depite Uwamariya Veneranda yibaza ndetse yakibajije Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard, ku wa Kane tariki 22 Nyakanga 2021, ubwo yagezaga ku Nteko Ishinga Amategeko, ibikorwa bya Guverinoma mu gukomeza guteza imbere amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro.

Dr Ngirente yavuze ko leta y’u Rwanda yaje gusanga koko iki ari ikibazo gihangayikishije kuko ababyeyi bamwe batagakwiye kubigenderamo cyangwa ngo bibace intege barekere kujyana abana babo mu mashuri.

Ni ukuvuga ko Leta izajya yishyura ibikoresho nkenerwa mu myigishirize y’amasomo y’imyuga n’ubumenyingiro, bityo bikazatuma abanyeshuri badasabwa kwishyuzwa amafaranga menshi y’ishuri batangaga kuko bazajya bishyura gusa ibibatunga nk’uko bigenda ku biga mu burezi bw’amashuri asanzwe.

Ati “Twumvaga ari ikibazo kituremereye kumva umwana ajya kwiga muri TVET, bakamuca amafaranga y’ishuri ibihumbi 200 Frw cyangwa 180 Frw, mu gihe uwo baturanye wiga mu burezi bw’amashuri asanzwe, we yishyura ibihumbi 20 Frw.”

Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard, yavuze ko hari ikindi kibazo cy’ibikoresho byifashishwa muri aya masomongiro bikiri bike ariko nka guverinoma bakomeje gukora ibishoboka byose ngo bigurwe kandi ntibitume habaho kongeza amafaranga y’ishuri.

Ntabwo yatangaje umubare w’ingengo y’imari iteganyijwe kuzajya ishyirwa muri iyi gahunda yo kugura ibikoresho ariko yavuze ko byari biteganyijwe ko mu mwaka w’amashuri ushize hari amashuri igihembwe cyarinze kirangira ibikoresho bitarabageraho kandi amafaranga yaratanzwe.

Dr Ngirente yavuze ko impamvu ibitera ahanini ari uko byinshi muri ibi bikoresho biba bigurwa hanze y’u Rwanda bityo bikaba byaratumye habaho gukererwa nubwo hari gushakwa umuti watuma bitongera kubaho.

Ati “Harimo igihe cy’uko dushyira amafaranga kuri konti z’ibigo n’igihe bafata cyo gutanga amasoko, kubigura no kubibona. Icyo dukora ni ukugira ngo bijye bibonekera igihe byihuse naho icyo nababwira ikibazo cy’amafaranga yo kugura ibyo bikoresho cyo cyahawe umurongo.”

Imibare ya Minisiteri y’Uburezi igaragaza ko kugeza uyu munsi mu gihugu hari TVET 365, Kaminuza zigisha ibijyanye n’Imyuga n’Ubumenyingiro 14. Kugeza mu 2020, abanyeshuri mu mashuri y’imyuga bageraga ku 97440.

Minisitiri w'Intebe, Dr Ngirente Edouard, yatangaje ko leta ariyo izajya yishyura amafaranga y'ibikoresho byifashishwa na za TVET



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)