Mu gihe cy’imvura kuhava cyangwa kuhagera muri aka gace byari ingorabahizi ahanini kubera imiterere y’itaka ryaho rifatira; byatondaga abasilimu b’Abayisilamu bamwe bahora mu makanzu maremare yiganjemo ayera, dore ko ari no mu gace gatuwemo na benshi.
Nyuma y’imyaka itanu ariko intero ntikiri ya yindi kuko ubu aka gace kagejejwemo imihanda yirabura, ndetse inashyirwaho amatara atuma abahatuye bagenda batikandagira ku manywa na nijoro.
Ni ibikorwa abahaturiye bavuga ko bishimiye ndetse bihindura imibereho yabo ya buri munsi, binatanga umutekano ku bakora ishoramari rinyuranye.
Asuma Sauda ucururiza butike ku Ryakabiri muri Cité mu Mujyi wa Kamembe, yabwiye IGIHE ko umuhanda wubatswe muri aka gace wazanye impinduka mu bushabitsi bwe.
Ati “Habaye heza cyane. Twarishimye, nubwo imihanda yatinze ariko igihe cyarageze iruzura. Mbere imvura yaragwaga ntidusohoke. Hano hari hameze nabi cyane.’’
Yavuze ko nyuma y’iyubakwa ry’imihanda mishya no kuyicanira, abagana aka gace bitinyutse birushijeho "n’ubucuruzi bwe bugenda neza.’’
Ibi bikorwaremezo byegerejwe abatuye muri Cité si umwihariko waho kuko no mu tundi duce twa Rusizi byahegerejwe hagamijwe kuduteza imbere no gufasha abaturage kubona serivisi z’ibanze.
Umuyobozi wungirije ushinzwe Ubukungu mu Karere ka Rusizi, Kankindi Leoncie, yavuze ko ibikorwaremezo by’imihanda bikenewe kuko bifasha mu iterambere ry’umujyi.
Ati “Ibi birafasha umujyi gukura kandi neza. Aho imihanda inyuze biha agaciro ubutaka kandi umujyi ukagenda ukura. Bituma tubona abashoramari kuko haragendeka, hanasa neza.’’
Rusizi ifite amahirwe yo gukora ku mipaka ibiri irimo uw’u Burundi na RDC, amahirwe y’ubukerarugendo bunyuze muri Nyungwe, aho Umwami Musinga yaciriwe i Kamembe, Ikiyaga cya Kivu n’ibindi byakurura abakerarugendo.
Iyubakwa ry’ibi bikorwaremezo birimo imihanda, kwegereza abaturage amazi n’amashanyarazi bikubiye muri gahunda ya Leta y’u Rwanda yo guteza imbere imijyi itandatu yunganira uwa Kigali; iyo irimo Nyagatare, Musanze, Muhanga, Huye, Rusizi na Rubavu.
Imijyi yunganira yashowemo miliyoni 100$ hubakwa imihanda na ruhurura zitandukanye. Uyu mushinga watangiye muri Kamena 2016, mu cyiciro cyawo cya mbere hagati ya Nyakanga 2016 na Ugushyingo 2018, hubatswe imihanda y’ibilometero 28,3 na ruhurura zireshya n’ibilometero 13,3; yatwaye miliyoni 28$. Icya kabiri cyubatswemo imihanda ireshya n’ibilometero 43,69 na ruhurura za kilometero 12,015, cyatangiye mu Ukuboza 2018, kizasozwa muri Nyakanga 2021.
Ibi bikorwa byiyongeraho ibyo kuvugurura utujagari two mu Mujyi wa Kigali mu duce twa Biryogo ahangana na hegitari 12,46, Kiyovu kuri hegitari 20,1 na Rwampara kuri hegitari 26,42. Uyu mushinga Guverinoma y’u Rwanda yatanzemo miliyoni 5$ na Banki y’Isi ishoramo miliyoni 95$.
Imijyi wakwita ko igwa mu ntege Kigali yatangiye gushyirwamo ibikorwa bikurura abashaka kuyubakiramo imibereho. Bikorwa mu ntego yo guhanga imirimo mishya idashamikiye ku buhinzi no kugabanya abashakira ubuzima i Kigali, ahubwo za serivisi z’ingenzi bakazisanga aho batuye.
Ibi bikorwa hari abatangiye kubiganuraho, binyuze mu ihangwa ry’imirimo mishya, izamuka ry’agaciro k’ubutaka ndetse abandi bamaze kubengukwa aho bazakora ishoramari.
Umunyarwanda uba muri Amerika, Irene Basil, yabwiye IGIHE ko agiye gutangiza uruganda rukora ibikoresho by’isuku aho abinyujije muri Basil Industries Ltd agiye gutangira kubaka inyubako ruzakoreramo mu Cyanya cy’Inganda cya Muhanga.
Yakomeje avuga ko uburyo hasurwa bitanga icyizere cy’iterambere ryaho. Ati “Abantu benshi baraza kuhasura, ni hafi y’umujyi. Ibibazo birimo ujya kuhagura abikora yamaze kubyerekwa, ko aho hantu hatarajya mu maboko ya Minicom.’’
Ibi bikorwa bihegerezwa bigamije ahanini gufasha u Rwanda kugera ku ntego rwihaye yo gutuza Abanyarwanda neza kandi mu buryo butekanye.
Ibikorerwa mu mijyi yunganira Kigali no gutuza neza abaturage bijyana n’igishushanyombonera [cyakozwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Imyubakire ku bufatanye na Surbana Jurong] cyatangiye gukorwa ndetse hari aho cyasojwe, usibye ko mu turere nka Rubavu hasabwe ko gisubirwamo ahanini kubera imitingito yibasiriye aka gace.
Abaturage 18.4% ni bo batuye mu mijyi, icyizere ko intego Leta yihaye gishingirwa kuki?
U Rwanda rwiyemeje ko mu 2024, abaturage bangana na 35% bazaba batuye mu Mujyi wa Kigali no mu yindi itandatu iyunganira, iyo mibare yitezweho kugera kuri 50% mu 2035 mu gihe mu 2050 izaba ari 70%.
Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Amb. Gatete Claver, yabwiye IGIHE ko Leta yashyize imbaraga mu kubaka ibikorwaremezo bifasha abari mu mijyi gutura neza no kubaka uburyo butuma abayirimo barushaho kuyisangamo.
Yagize ati “Kuba ahantu heza hakenera ibikorwaremezo kandi ibyo si imihanda gusa. Hakenerwa amazi n’amashanyarazi n’ibindi umuntu akenera mu buzima kugira ngo atere imbere. Igisanzwe gitunga abantu ni akazi, ni ibikorwa ukora. Ibyo bitanga umusingi wa mbere ariko ni ho bihera. Ni yo mpamvu twubaka isoko ngo abaturage babone aho gucururiza, ngo babone ibibatunga.’’
“Iyo tuvuga ibikorwaremezo, turareba amashuri, amavuriro n’ibindi byose bisabwa. Mu gihe ibi babihawe kandi bakaba bazi ko igishushanyombonera kigomba kubahirizwa bizakomeza kugenda neza. Turabona ko dutera intambwe mu buryo bufasha imijyi yacu muri rusange.’’
Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare [NISR] yo mu 2018 yerekana ko abaturage bangana na 18.4% ari bo batuye mu mijyi. Biteganyijwe ko umwaka utaha ari bwo hazakorwa igenzura ryerekana aho u Rwanda ruhagaze.
Minisitiri Gatete yagize ati “Imibare yerekana aho duhagaze izaboneka umwaka utaha kuko aribwo hazakorwa ibarura mu gihugu hose kuri buri rugo. Ubu nta mibare ihari. Ni bwo tuzabona imibare y’abatuye mu mijyi yose. Ubwo ni bwo tuzaba twabonye imibare yose. Turashaka ko imijyi ikomeza gukura kandi turabona ko hari ibimenyetso byinshi.’’
Abaturage bo mu mijyi yunganira Kigali begerejwe imihanda yabahinduriye ubuzima, boroherezwa kugera ahari ibikorwa rusange nk’ibitaro, amashuri, amahoteli n’ibindi. Muri buri mujyi hubatswe imihanda itandukanye mu guhuza abantu no kubafasha guhahirana.
Mu 2050, byitezwe ko u Rwanda ruzaba rutuwe n’abaturage basaga miliyoni 22, barimo 70% bazaba batuye mu mijyi naho 30 batuye mu byaro.
Muri uwo mwaka, biteganyijwe ko abantu miliyoni 15,4 bazaba batuye mu mijyi 101 izaba iri mu Rwanda, mu gihe miliyoni 6,6 bazaba batuye mu byaro ariko nabo bagatura mu midugudu.
Nyuma y’ibyiciro bibiri bigamije guteza imbere Imiturire igezweho mu gihugu (Rwanda Urban Development Project-RUDP), hatekerejwe ku cya gatatu n’icya kane bizibanda ku kubaka imihanda muri iyi mijyi yunganira Kigali.
Uyu mushinga washyizwemo arenga miliyari 160 Frw, azakoreshwa mu kuvugurura no gushyiraho ibikorwaremezo muri utwo duce no kuvugurura utujagari muri Kigali hubakwa imihanda na ruhurura bigezweho; kizashyirwa mu bikorwa hagati ya Nyakanga 2021 na 2025.
Abashoramari batangiye kubenguka Icyanya cy’Inganda cy’i Muhanga
I Kigali hatangiye kuvugururwa imiturire y’utujagari
Amafoto: Niyonzima Moïse