Nyuma y'umwaka n'igice wari ushize Haruna Niyonzima asubiye muri Yanga, ikipe ya AS Kigali yari yagiye avuyemo yamaze kongera kumusinyisha.
-
- Haruna Niyonzima yongeye gusinya muri AS Kigali
Haruna Niyonzima uheruka gusezererwaho ku mugaragaro na Yanga, byavugwaga ko hari amakipe amwifuza mu Rwanda arimo na Rayon Sports, ariko akaba aysinyiye ikipe ya AS Kigali izanahagararira u Rwanda mu mikino ya CAF Confederation Cup.
Usibye ikipe ya AS Kigali asubiyemo Haruna Niyonzima yakiniye amakipe arimo Etincelles, Rayon Sports na APR FCyavuyemo ajya muri Yanga, ayivamo nayo yerekeza muri mukeba wayo SIMBA, aho yayivuyemo akagaruka mu Rwanda muri AS Kigali.
We are delighted to announce @niyonzimaharuna is joining the club 💪🏽 Welcome back in As Kigalii#Citizens💚💛⚽️ pic.twitter.com/7xVOzQqZnk
— AS KIGALI (@AS_KigaliFC) July 30, 2021