Bafatiwe muri butike y'uwitwa Birori Christante w'imyaka 28, iyo butike ikaba iherereye mu Karere ka Huye, Umurenge wa Tumba, Akagari ka Cyarwa, Umudugudu wa Agasengasenge, nk'uko bigaragara ku rubuga rwa Internet rwa Polisi y'u Rwanda.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Amajyepfo, SP Theobald Kanamugire, yavuze ko abo bantu uko ari 12 bari barenze ku mabwiriza menshi yo kurwanya icyorezo cya Covid-19.
Ati “Uriya muturage yafashe icyari butike ayigira akabari, ubwaho harafunganye bari bicaye begeranye cyane. Nta gapfukamunwa bari bambaye, nta kandagirukarabe ihari. Ikigeretse kuri ibyo bari barengeje amasaha yo kuba buri muntu yageze aho ataha kuko Akarere ka Huye kimwe n'ahandi bagomba gufunga ibikorwa by'ubucuruzi saa kumi n'imwe z'umugoroba, ingendo zigahagarara guhera saa kumi n'ebyiri z'umugoroba”.
Yakomeje avuga ko mu bafatiwe muri iriya butike yahinduwe akabari harimo urubyiruko rw'abanyeshuri batanu biga muri Kaminuza y'u Rwanda ishami rya Huye, akaba yaboneyeho kongera gukangurira urubyiruko gufata iya mbere mu kwirinda icyo cyorezo kandi babitoze n'abandi.
Ati “Nka bariya basobanukiwe neza ingaruka z'icyorezo cya Covid-19 bagombye gufasha n'abandi kubahiriza amabwiriza yo kucyirinda. Bagombye gutekereza uko byagenda baramutse bavanye icyorezo hariya bakajya kugikwiza mu bandi banyeshuri. Iki cyorezo ntikigitoranya umuto n'umukuru nk'uko mbere hari abari bafite iyo myumvire”.
SP Kanamugire yibukije abaturage muri rusange by'umwihariko abo mu Ntara y'Amajyepfo, ko imibare itangwa n'inzego z'ubuzima buri munsi igaragaza ko icyorezo kikiriho kandi gikomeje gutwara ubuzima bw'Abanyarwanda.
Yabasabye kurushaho kubahiriza amabwiriza kugira ngo bitazaba ngombwa ko Intara y'Amajyepfo yazashyirwa muri gahunda ya Guma mu Rugo.
Abafashwe baganirijwe bibutswa ubukana bw'icyo cyorezo n'ingaruka zacyo, ndetse bapimwa Covid-19 ku kiguzi cyabo. Inzego zibishinzwe zabaciye amande hakurikijwe amabwiriza, butike yo yahise ifungwa nyirayo acibwa amande angana n'amafaranga y'u Rwanda ibihumbi 100.