Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 16 Nyakanga 2021, mu Murenge wa Tumba. Hatanzwe inka umunani naho abacuruzi umunani bahombejwe na Covid-19 buri wese ahabwa ibihumbi 200 Frw. Hari abandi babiri bafite ababo biciwe kuri CHUB muri Jenoside, batewe inkunga y’ibihumbi 500 Frw kuri buri umwe.
Umuyobozi Mukuru wa CHUB, Dr Sendegeya Augustin, yavuze ko ari igikorwa bagize ngarukamwaka mu rwego rwo gufata mu mugongo abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi no kubafasha kugira imibereho myiza n’iterambere.
Ati “Ni igikorwa ngarukamwaka kikaba kimwe mu byo dukora mu rwego rwo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Icya mbere hari ukwibuka, icya kabiri ni ukuyirwanya (Jenoside) ariko icya gatatu ni no kureba abarokotse Jenoside bari mu buzima butari bwiza tukabafasha mu buryo bufatika.”
Yavuze ko uyu mwaka batekereje kongeraho kugoboka abari bafite ubucuruzi bakagwa mu gihombo kubera icyorezo cya Covid-19.
Kuva batangira iyo gahunda mu 2014 kugeza ubu bamaze gutanga inka 147 mu mirenge 10 yo mu Karere ka Huye kandi n’igikorwa bazakomereza n’ahandi.
Uwamurera Letitia yahawe inka, avuga ko korora iryo tungo mu muryango we babiherukaga mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Yashimye imiyoborere myiza iri mu Rwanda, yemeza ko agiye kubaho neza we n’abana be kubera ko izabaha amata n’ifumbire.
Yavuze ko inka yahawe ari isezerano ry’Imana kuko yabonye ikimenyetso kibigaragaza.
Ati “Inka nahawe ntabwo nshidikanya ko ari isezerano kuko imibare ine iheruka ku iherena ryayo ingana n’imyaka mfite. 1979 ni yo mibare iheruka ku iherena ry’inka bampaye kandi ni bwo navutse. Mfite ibyishimo byinshi, aya marira ni ay’ibyishimo.”
Kabera Vianney wahawe ibihumbi 200 Frw yavuze ko icyorezo cya Covid-19 cyahombeje ubucuruzi bwe bw’ibirayi, bityo ayo mafaranga ahawe agiye kuyakoresha mu kongera gucuruza.
Ati “Ubuzima bugiye kongera gukomeza, ubu ngubu ngiye gucuruza nk’uko nacuruzaga ndebe n’indi mishinga nkora kuko amafaranga akora byinshi.”
Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Sebutege Ange, yashimiye ubuyobozi bwa CHUB n’abakozi baho, avuga ko igikorwa bakoze gishimangira ko buzuza inshingano zabo zijyaye n’ubuzima n’imibereho myiza.
Ati “Ni igikorwa twishimira kuko inshingano zo guharanira ko abaturage b’aho CHUB ikorera bagira ubuzima bwiza biragaragara ko bazirimo neza kandi batanga urugero rwiza ku bindi bigo byose bikorera mu Karere ka Huye.”
Zimwe mu nka CHUB yatanze mu myaka yashize zarabyaye inshuro zigera kuri eshatu zihindura imibereho y’abazihawe, boroza abandi aho imibare yerekana ko zimaze kurenga 300.
Ibi bitaro bikora n’ibindi bikorwa birimo gutera inkunga imishinga iciriritse y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, aho kuva mu 2014 kugeza ubu 2021 bamaze gutera inkunga imishinga ya miliyoni 14 Frw.