Huye: Icyizere ku rubyiruko rwigishijwe gutunganya imihanda mu buryo bwihariye - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni uburyo bwo gutunganya imihanda hifashishijwe ikoranabuhanga rya ‘Do-nou’ aho bafata imifuka bagashyiramo itaka mu buryo bungana bagatsindagira ku buryo umuhanda usigara ukomeye utapfa kwangirika.

Bari kongererwa ubumenyi n’umushinga wo mu Buyapani witwa CORE (Community Road Empowerment). Urwo rubyiruko rusanzwe rukora ibikorwa byo gutunganya imihanda ariko nta bumenyi buhagije bari bafite.

Uwiragiye Claude ati “Nari nsanzwe nkora ibintu byo gufata neza imihanda. Iyi tekinike ya Do-nou ntabwo nari nsanzwe nyizi ariko ubu narayimenye. Icyo bizamarira ni uko ngiye gukoresha ubwo bumenyi mu buzima busanzwe igihe nzaba nabonye ikiraka mu gukora umuhanda.”

Yakomeje asaba ubuyobozi gukomeza kubaba hafi bubaha akazi n’ibiraka kugira ngo ibyo bize bitazabapfira ubusa.

Ati “Nasaba ko mu bufatanye bw’Akarere ka Huye ndetse n’abashinzwe iby’imihanda bajya badutekerezaho igihe hari imihanda igiye gukorwa bakaduha akazi kuko dufite ubumenyi n’imbaraga.”

Iradukunda Yvette w’imyaka 22 na we avuga ko mu minsi 10 bamaze bigishwa gukora imihanda y’igitaka, hari byinshi yamenye bityo agiye kubikoresha mu guteza imbere kampani ye.

Ati “Hari kampani mfite ikora ibyo gutunganya imihanda, ngiye guhugura abantu banjye bamenye iyo tekinike nshya. Akarere nagasaba gukomeza kutuba hafi kakaduha akazi kuko twiteguye.”

Umukozi ushinzwe amahugurwa muri CORE, Ntakirutimana Obed, yavuze ko mu gihe cy’iminsi 10 bamaranye n’urwo rubyiruko, baruhaye ubumenyi bw’ibanze.

Ati “Twabasabye ko buri wese ajya iwabo mu murenge bagasura imihanda bafite, noneho buri wese agaragaze ikibazo abona gihari kibangamiye iyo mihanda, babigeze ku bagomba kubafasha babihe umurongo w’uko yakorwa.”

Yasabye uturere kujya dukoresha urwo rubyiruko rwahuguwe kugira ngo babyaze umusaruro ubumenyi bafite ntibubapfire ubusa.

Umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu Karere ka Huye, Kamana André, yavuze ko hari imihanda myinshi bafite bakeneye gukora bafatanyije n’urwo rubyiruko rwongerewe ubumenyi.

Ati “Icyo twabonye ni uko dushobora no kwishakamo ibisubizo n’ubwo ingengo y’imari yaba ari ntoya. Ariko hari imihanda ubona cyane cyane muri iki gihe cy’imvura yagiye yangirika, ubona ko ikeneye ino tekinike kugira ngo ishobore kuba yasanwa.”

Kuva mu 2018 ni bwo hirya no hino mu turere tw’u Rwanda hatangiye ibikorwa byo guhugura urubyiruko kuri tekinike nshyashya ya Do-nou aho muri buri karere hahugurwa abageze kuri 50. Kugeza ubu hamaze guhugurwa abo mu turere 13.

Abayobozi basuye aho urwo rubyiruko rwigira gutunganya imihanda
Bafite icyizere ko tekinike nshya yo gutunganya imihanda bigishijwe izabagirira akamaro
Bimwe mu bukoresho bifashisha mu gutunganya umuhanda
Bize no gukora amateme ndetse no kuyobora amazi
Ubuyobozi bwabijeje kubaba hafi
Umuhanda batunganyije mu murenge wa Gishamvu watashywe ku mugaragaro
Umwe mu mihanda batunganyije mu murenge wa Gishamvu

[email protected]




Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)