Huye : Mu nka 36 400 zihororerwa izifite ubwishingizi ni 900 gusa #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuyobozi w'Akarere ka Huye Ange Sebutege kuri uyu wa 4 Nyakanga 2021, ubwo urubyiruko rw'abakorerabushake bakorera mu karere ka Huye rwagabiraga inka umubyeyi utishoboye wo mu Kagari ka Mpare mu Murenge wa Tumba.

Sebutege yasabye Kabagwira, gushyira iyi nka mu bwishingizi, anaboneraho gusaba aborozi bose bo mu Karere batarashyira inka zabo mu bwishingizi kwihutira kubikora mu rwego rwo kwirinda ibihombo.

Yagize ati 'Umuntu wese worojwe inka, hari gahunda yatangijwe y'ubwishingizi bw'amatungo, yitwa tekana muhinzi urishingiwe, kugira noneho no mukorora yorore atekanye kugira ngo mu byago abe yashumbushywa n'ibigo by'ubwishingizi.'

Yakomeje agira ati 'Ni gahunda rero dushishikariza abahinzi n'aborozi kugira ngo bayitabire. Nk'ubu murabona turi mu gihe cy'iki, hari igihe tujya duhura n'ibiza, amatugo akarwara byose utabiteguye. Niyo mpamvu rero iyi gahunda tuyibashishikariza kugira ngo ibe yabagoboka mu gihe cy'ibyago.'

Musangamfura Emmanuel, Umuhuzabikorwa w'urubyiruko rw'abakorerabushake bo mu karere ka Huye avuga ko nubwo batagira umushahara bitababuza gufasha abatishoboye ngo icya mbere ari umutima ukunda igihugu.

Ati 'Nibyo turi urubyiruko rw'abakorerabushake, ibikorwa dukora n'ubundi ni ubwitange, mu bushobozi buke tugenda tubona umunsi ku munsi, icya mbere ni umutima. Umutima wo gukunda igihugu, umutima wo gukunda akarere kacu ka Huye.'

Musangamfura yasabye Kabagwira Chantal, wagabiwe inka kuzayifata neza kugira ngo izamubyarire umusaruro yoroze na bagenzi be.

Aba basore n'inkumi bavuga ko uyu mutima wo kuzirikana abatishoboye, bawukomora ku rubyiruko rwa FPR-inkotanyi rwahagaritse Jenoside yakorewe abatutsi rukabohora Abanyarwanda. Iyi niyo mpamvu yatumye bahitamo kugabira umuturage utishoboye bakabikora ku munsi mukuru wo kwibohora.

Kabagwira Chantal, wagabiwe inka yashimye cyane umutima w'ubwitange w'uru rubyiruko rw'abakorerabushake avuga ko ari ubwa mbere agiye korora inka. Yari yoroye ihene, gusa ngo yahoraga yifuza inka ariko akabura amikoro yo kuyigura.

Yagize ati 'Nishimiye iyi nka abakorerabushake bampaye, mu mutima wanjye ndanezerewe kuba banayimpaye ku munsi wo kwibohora, nkaba nibohoranye nabo, Imana ishimwe.'

Kabagwira yavuze ko iyi nka izamufasha muri byinshi birimo kubona ifumbire agahinga akeza, abana be bazabona amata n'ibindi.

Ati 'Iyi nka izamfasha kwiteza imbere, mbone ifumbire, mbone amata, mbone amafaranga. Nanjye nzayitaho uko nshoboye kose.'

Mu mwaka w'ingengo y'imari 2019/2020 horojwe imiryango 633. Muri rusange gahunda ya girinka munyarwanda mu karere ka Huye imaze kugera ku miryango irenga ibihumbi 20.

Ernest NSANZIMANA
UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Huye-Mu-nka-36-400-zihororerwa-izifite-ubwishingizi-ni-900-gusa

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)