Huye: Polisi yafashe abantu 21 bari mu kabari banywa inzoga barenze ku mabwiriza ya Covid19 #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Polisi y'u Rwanda ikorera mu Karere ka Huye mu Murenge wa Huye k'ubufatanye n'inzego z'ibanze, ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki ya 01 Nyakanga 2021 mu masaha ya saa moya , bakoze igikorwa cyo kugenzura  abatubahirije amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19. Muri icyo gikorwa abantu 19 bafatiwe  mu tubari tubiri twa Nsanzimana Venuste uzwi ku izina rya Demobe w'imyaka 40 na Majyambere Antoine w'imyaka 48.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Amajyepfo, Superintendent of Police (SP) Theobald Kanamugire yavuze ko abo bantu 19 na ba nyiri utubari 2 bafatiwe mu isanteri ya Gako mu Mudugudu wa Gako, Akagari ka Sovu mu Murenge wa Huye.

Yagize ati 'Abaturage bari bamaze iminsi baha amakuru inzego z'ibanze zihakorera ko abo bagabo bombi bafungura utubari twabo bagakingiraniramo abantu bakanywa inzoga. Inzego z'ibanze zahaye amakuru Polisi ikorera muri uwo murenge ijyayo ifatanya nabo kugenzura ko abaturage bubahiriza amabwiriza yo kurwanya ikwirakwira rya Covid-19 yubahirizwa bafatira muri utwo tubari tubiri abantu bikingiranye barimo banywa inzoga.'

SP Kanamugire yavuze ko ubwo bagenzuraga iyubahirizwa ry'amabwiriza muri utwo tubari twombi harimo abantu barenga 40 ariko  bikanze Polisi bariruka hafatwa bariya 21 gusa, abagabo 17 n'abagore 4.

Yagize ati 'Uyu Nsanzimana Venuste si ubwa mbere afatiwe mu bikorwa byo kurenga ku mabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19 kuko mu kwezi kwa Werurwe uyu mwaka yafashwe n'ubundi yafunguye akabari harimo abantu banywa, icyo gihe yarigishijwe anacibwa n'amande ariko yongeye kurenga ku nyigisho yahawe. Ni mugihe Majyambere we inzu abamo yayihinduye akabari ari naho hafatiwe abantu.'

Usibye kuba aba bantu bafatiwe mu kabari kandi tutemewe  bari barengeje amasaha yo kuba bageze aho bataha. Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Amagepfo yibukije abarenga ku mabwiriza yo kurwanya ikwirakwira rya Covid-19 nkana ko bahemukira abandi nabo batiretse n'imiryango yabo.

Ati 'Abibwira ko bihishe Polisi cyangwa n'izindi nzego bagafungura utubari cyangwa bakatujyamo bitemewe, bajye bibuka ko Koronavirusi yo ntaho wayihisha. Buri gihe Leta yibutsa abaturarwanda ko icyorezo cya Covid-19 gihari kandi gikwirakwizwa n'abantu cyane cyane mugihe bahuriye hamwe, umuti wo nyine wo kukirinda ari ukubahiriza amabwiriza yose uko yakabaye ashyirwaho n'inzego zibishinzwe.'

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Huye, Rwamucyo Prosper yabwiye abafatiwe mu bikorwa byo kurenga ku mabwiriza yo kurwanya Covid-19 ko ari imyitwarire mibi yo kugawa.

Yagize ati 'Biratangaje kubona hari abagikomeje kurenga ku mabwirizwa yo kurwanya Covid-19 n'uburyo iki cyorezo kirushaho kwiyongera. Buri wese azi uburyo iki cyorezo kica, ari nayo mpamvu tugomba kubahiriza amabwiriza yo kukirwanya ijana ku ijana. Kunywa ntibiruta agaciro k'ubuzima bwacu. Niba ushaka kunywa gura inzoga ugende uyinywere mu rugo iwawe utagiye kuyinywera mu kabari mu bantu benshi utazi iyo bavuye kugira ngo wirinde unarinde abandi.'

Uyu muyobozi yibukije abafashwe n'abandi baturarwanda muri rusange kujya bakaraba intoki kenshi, bambara agapfukamunwa neza, guhana intera n'andi mabwiriza yose kuko aribyo bizatuma iki cyorezo tubasha kugihashya.

Abafashwe bajyanwe ku biro by'umurenge wa Huye barigishwa banacibwa amande nk'uko amabwiriza abiteganya.



Source : https://impanuro.rw/2021/07/03/huye-polisi-yafashe-abantu-21-bari-mu-kabari-banywa-inzoga-barenze-ku-mabwiriza-ya-covid19/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)