Umunyamideli ukomeye cyane muri Kenya Vera Sidika Mung'asia kuri ubu bivugwa ko atwite yandikiye ibaruwa nziza umwana we utaravuka, abantu birabatangaza.
Mu mpera z'icyumweru gishize nibwo Vera yakoze ibirori byakataraboneka maze ahishurira abafana be ko umwana agiye kwibaruka ari umukobwa nk'uko ikinyamakuru Ghafla.com cyabyanditse.
Nyuma y'ibyo birori Vera Sidika yahise anyarukira ku mbugankoranyambaga ze maze yandika akabaruwa yatuye umwana we ukiri munda ,amwereka urukundo rudasanzwe amufitiye ndetse avuga ko umwana we ari nk'igitangaza gikomeye cy'Imana.
Vera Sidika yagize ati:' iyi ni ibaruwa nandikiye umwana wanjye utaravuka:Ndizera ko Imana yakohereje mu buzima bwanjye kugirango ube uwo nzarwanirira,ndetse uzanyereka ko hariho urukundo muri iyi Si, umpe ibyiringiro,n'ibyishimo mu buzima bwanjye, gihamya y'Imana nkeneye iri muri wowe mwana wanjye.Uzahora iteka uri igitangaza gikomeye kizafasha kugira ubuzima bwuzuye'.