Kwambara neza tukaberwa ni kimwe mu bintu twese dukunda ariko nanone iyo utabyitondeye bishobora gutuma ugaragara nk'umuntu udasobanutse.
Reka turebere hamwe amwe mu mategeko yo kugura no guhitamo imyenda yo kwambara kugira ngo ubashe kuberwa.
1. Ntukagure umwenda uzambara rimwe gusa
Abenshi iryo kosa dukunda kurikora cyane akenshi tukagura imyenda yo kwambara mu bukwe gusa, mu birori bya Noheri cyangwa ibindi birori by'umunsi umwe, Kujya ahantu hadasanzwe bivuze ko byanze bikunze twumva dukeneye ikintu kidasanzwe, nko kwambara umwenda udasanzwe, Aho kugura ikintu cyihariye ku bintu runaka, gerageza kugira umwenda umwe mwiza ubona ushobora kuba wajyana ahantu henshi hatandukanye kandi ugaseruka uberewe kandi wibuke ko n'imirimbo yaba isaha nziza,udukomo,urunigi ndetse n'amaherena ku bakobwa n'abategarugori bigira ikintu gikomeye byongera kuri wa mwenda,bigatuma uberwa kurushaho.
2.Hitamo umwenda ujyanye n'imiterere y'umubiri wawe
Ikintu cya mbere ugomba gukora kugirango ugaragare neza ni ukureba niba wambaye umwenda ujyanye nuko uteye,icyo gihe niba utazi uko uteye cyangwa utazi umwenda wakubera uzakora ubushakashatsi bw'imiterere yawe kugirango ubashe kumenya ikibera abantu bateye nkawe.
3.Ita cyane ku kwambara cyane imyenda imeze nk'iya kera
Ushobora kumva mvuze imyenda imeze nk'iya kera ukagirango ndi kukubwira kwambara ibintu bitari byiza,ariko kuba wakwambara imyenda yo mu myaka yo hambere bigaragaza cyane ko uri umuntu udaharara cyane kandi bigatuma abakureba babona uberewe kandi bakanakubaha cyane,urugero nk'abakobwa cyangwa abategarugori bashobora kuba bahitamo kwambara amakanzu maremare kuruta kwambara amagufi cyane,mu gihe ku bagabo ho basobora guhitamo kwambara amapantaro abarekuye kandi abakwiriye kuruta kwambara amapantaro abafashe cyane, ibi bizatuma urushaho kuberwa cyane mu buryo utatekerezaga.       Â
4.Itondere cyane amabara wambara
Ushobora kwambara imyenda ihenze cyane ariko ukagaragara nabi kuruta uwambaye imyenda y'amafaranga make, niyo mpamvu ari ngombwa cyane kumenya amabara yo kujyanisha kugirango urusheho kuberwa.Akenshi amabara atuje cyane nk'umweru,umukara n'ubururu bwerurutse aba meza cyane kuruta amabara asakuza cyane nk'umutuku,umuhondo n'icyatsi cyerurutse cyane, ariko aya mabara ashobora nayo kuba meza cyane igihe utayambaye ari menshi cyane,nukuvuga ngo utayambaye hasi no hejuru.
5.Gura imyenda itazava ku gihe(pose)
Nujya kugura imyenda ujye ureba imyenda ifite umwenda uhora kuri pose kandi udafitemo amabara menshi avanzemo kuko akenshi iyo myenda ivanzemo amabara menshi ijyana n'imyaka kuki wumva ko wagura umwenda uzarangirana n'umwaka umwe cyangwa ukwezi kumwe akandi waraguhenze,ha amafaranga yawe agaciro.
6.Gura imyenda yawe mu bwenge
Kugira ngo ugaragare neza,urashaka ko imyenda yawe isa nk'ihenze kandi idahenze cyane, ushobora guhindura imyenda yawe idahenze nk'ihenze ushoye amafaranga yawe mu bintu by'imirimbo nk'amasaha,ibikomo,ibinigi n'amaherena ukajya ubyambarana bishobora kuba igitekerezo cyiza mu gutuma uberwa kurushaho.
7.Fata imyenda yawe neza
Mu gihe cyose wumva ushaka kugaragara neza cyangwa ushaka kuberwa birasaba ko uzambara umwenda umeze neza nukuvuga umwenda ufuze,uteye ipasi kandi utarahambutsemo indodo ziwugize cyangwa ngo ucike,ibyo rero nta kindi bigusaba kereka kwita ku myenda yawe neza ukayifura,ukayitera ipasi kandi ukayibika neza.
8.Oroshya imyambarire yawe
Koroshya imyambarire yawe nta kindi bivuga,bivuga kutambarira ibintu byinshi icyarimwe,urugero ushobora kuba ugiye ahantu ukambara furari(foulard),ibikomo,amaherena manini ugashyiraho n'ingofero nini,byose ukabyambarira rimwe ibyo bigaragaza ko akenshi uciriritse cyane,rero igihe ugiye guhitamo ibyo kwambara si ngombwa kwambarira rimwe ibyo ufite byose mu kabati.
9.Menya guhitamo imyenda ijyanye naho ugiye
Iri ni ikosa bamwe na bamwe bakora bakaba bakwambara imyenda itajyanye naho bagiye bityo ugasanga abantu bababonye babafata nk'abadasobanutse,ibyo rero ni ukubyirinda kugirango ubashe kujya wambara neza kandi uberwe mu gihe ufite aho ugiye.