Ibi ni undi muhigo utangaje- Amb. Nduhungireh... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

'My Vow' ni imwe mu ndirimbo yavuzweho ndetse inatangwaho ibitekerezo bitandukanye bitewe n'uburyo yakiriwe n'abatari bake barayikunda karahava bitewe n'ubwiza n'ijwi rigaragara muri iyi ndirimbo Meddy yahimbiye umugore we Mimi.

Iyi ndirimbo kuri ubu yujuje miliyoni ebyiri z'abayirebye ku rubuga rwa Youtube mu minsi itanu imaze isohotse agahigo kiyongera mu tundi duhigo uyu muhanzi akomeje kwesa umunsi ku ku munsi abikesha indirimbo 'My Vow' n'izindi yakoze mu bihe bishize.

Amb.Olvier Nduhungirehe yagaragaje amarangamutima ye ku ndirimbo My Vow ya Meddy

Iyi ndirimbo ikimara kuzuza miliyoni ebyiri, Ambasaderi Olvier Nduhungirehe yagiye ku mbuga nkoranyambaga akoresha maze ashimira byimazeyo Meddy ndetse amwereka ko atewe ishema nawe bitewe n'ukuntu ari kubibona yongeraho ko ari indirimbo izasusurutsa ubukwe butandukanye nyuma ya 'Guma mu rugo'.

Yagize ati "Ibi ni undi muhigo utangaje wa Meddy. Uretse ko indirimbo ikwiriye kuba yarebwa n'abantu Miliyoni ebyiri mu minsi itanu, izaba indirimbo izasusurutsa ubukwe butandukanye nyuma ya guma mu rugo. Ntabwo ari isezerano ryanjye, ni uko mbikeka. Komeza utere imbere Meddy".

Mbere y'uko Ambasaderi ajya ku rubuga rwa Twitter ngo ashimire uyu muhanzi, Meddy yari yanditse ashimira abakunzi be ko yujuje miliyoni 2 y'abarebye indirimbo ye mu minsi itanu ndetse yongeraho n'amagambo ahamagarira abantu bose gushaka Imana mbere y'ibindi byose, ati "Shaka ubwami bw'Imana no kwera kwe, ibindi byose uzabigeraho.''

 Â Ã‚ Ã‚ Ã‚ Ã‚ Ã‚ Ã‚ Ã‚ Ã‚ Ã‚ Ã‚ Ã‚ Ã‚ KANDA HANO UREBE 'MY VOW' YA MEDDY




Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108072/ibi-ni-undi-muhigo-utangaje-amb-nduhungirehe-avuga-ku-ndirimbo-my-vow-ya-meddy-yujuje-mili-108072.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)