Uwo mushinga mushya wa Gari ya Moshi u Rwanda ruhuriyeho na Tanzania na RDC wakomwe mu nkokora n’icyorezo cya Covid-19 ugiye kongera gusubukurwa kandi imirimo ikihutishwa.
Umushinga wa Gari ya moshi u Rwanda rwari rufitanye n’ibihugu bya Kenya, Uganda na Sudani y’Epfo bihuriye mu Muhora wa Ruguru, watangijwe mu Ukwakira 2013, hagamijwe kwihutisha iterambere ry’imishinga ibi bihugu byiyemeje irimo kubaka umuhanda wa gari ya moshi, ibigega bitunganya peteroli n’impombo zayo zizayikwirakwiza, koroshya itumanaho n’ibindi.
Minisitiri Gatete yabwiye Inteko rusange Umutwe w’Abadepite ko uyu mushinga utakomeje ngo ugere ku ntego yawo bitewe n’ibibazo birimo ibya politiki n’ubushake buke bw’ibihugu birimo na Uganda.
Yagize ati “Mu Muhora wa Ruguru habaye ikibazo kijyanye na politiki aho bitashobotse kuko twari twakoze ibishoka byose kugira ngo dutangire akazi twese. Muri Kenya gari ya moshi yaratangiye iva Mombasa igera Nayivasha ariko ntiyakomeza ngo igere ku mupaka wa Uganda, na yo ntiyagira icyo ikora.”
Nyuma yo kubona ko uyu mushinga wo mu Muhora wa Ruguru utari gushyirwamo imbaraga, u Rwanda rwahanze amaso uwo mu Muhora wo Hagati uhuza Dar Es Salam na Kigali ndetse ugakomeza muri Congo unyuze mu Karere ka Rubavu.
Uyu mushinga na wo wari uri kwihutishwa waje gukomwa mu nkokora n’icyorezo cya Covid-19 cyatumye muri Werurwe 2020, ibihugu by’u Rwanda, RDC, Tanzania na Banki Nyafurika Itsura Amajyambere bidahura ngo bigirane ibiganiro bigamije kunoza ishyirwa mu bikorwa ryawo.
Uretse ibi bibazo bya Covid-19 ariko uwari Perezida wa Tanzania, Dr John Pombe Magufuli, na we yitabye Imana kandi yari umwe mu bashyize imbere iyihutishwa ry’umushinga gusa Samia Suluhu Hassan wamusimbuye yatanze icyizere ko imishinga Tanzania n’u Rwanda bihuriyeho izakomeza.
Ku wa 26 Nyakanga 2021, Minisitiri Gatete Claver na we yabwiye Abadepite ko ibihugu byombi byasubukuye ibiganiro kugira ngo imirimo yihutishwe.
Ati “Twatangiye kuganira na Tanzania kuko nyuma y’icyo gihe nabwo hajemo amatora muri Tanzania hazamo n’ibyago bagize byo gupfusha umukuru w’igihugu akazi kagenda buhoro. Ubu twongeye kubisubukura no mu byumweru bibiri bishize twaganiraga na Tanzania kuri iki kibazo noneho dutangire dukore kuko ibyangombwa bindi byose byararangiye.”
Imiterere y’umushinga n’inyungu ku Rwanda
Mu 2000 ni bwo umuhanda wa Gari ya Moshi uhuza Umujyi wa Isaka muri Tanzania n’uwa Kigali mu Rwanda unyuze ku Rusumo watangiye kuganirwaho ariko ishyirwa mu bikorwa ryawo ritangira gutekerezwaho byihuse mu Ukwakira 2015 ubwo Perezida John Pombe Magufuli yajyaga ku butegetsi.
Gusa nubwo wakomeje gutekerezwaho amasezerano yo kubaka uyu muhanda w’ibilometero 532 yashyizweho umukono ku wa 9 Werurwe 2018, aho biteganyijwe ko uzatwara asaga miliyoni 3.6$.
Kuri ubu ariko uyu muhanda uziyongera kuko biteganyijwe ko ugomba guhuza Tanzania, u Rwanda na RDC unyuze i Rubavu mu rwego rwo koroshya ubuhahirane hagati y’ibihugu biwuhuriyeho.
Abacuruzi bavana ibicuruzwa hanze bagaragaza ko nibura u Rwanda birusaba 4.990$ kuri kontineri itwara imizigo y’ibilo 25.400 mu gihe impuzandengo mu bihugu byo Munsi y’Ubutayu bwa Sahara icyo giciro kiri kuri 2.504$.
U Rwanda rugaragaza ko uwo muhanda wazagabanya byibuze 40% ku giciro cy’ubwikorezi rwatangaga, bikanoroshya urugendo rw’ibyo rwohereza mu mahanga n’ibyo ruvanayo.
Ku bacuruzi b’Abanyarwanda uzabagirira akamaro kuko icyambu cya Dar es Salaam kinyuzwaho 70% by’imizigo iza cyangwa iva mu Rwanda.
U Rwanda rukeneye miliyari 1.3$ azarufasha kubaka inzira ya gari ya moshi ireshya n’ibilometero 138 mu gihe Tanzania ari nayo ifite igice kinini [394 Km] izakoresha miliyari 2.3$
Hakenewe kunozwa amategeko y’ubwikorezi
Minisitiri Gatete ageza ku Nteko Rusange Umutwe w’Abadepite ishingiro ry’umushinga w’itegeko rigenga gutwara abantu n’ibintu ku butaka no mu mazi yasobanuye ko mu Rwanda nta tegeko rigenga inzira ya gari ya moshi ririho kandi ibikorwa byo kuyubaka bishyizwemo imbaraga na guverinoma.
Ati “Uretse kugenga inzira ya gari ya moshi, uyu mushinga w’itegeko ugamije kuziba icyuho mu mategeko asanzwe ariho no kugenga ibikorwa bitari bifite amategeko abigenga, nko gutwara abantu n’ibicuruzwa ku butaka no mu mazi ubusanzwe bigengwa n’amabwiriza y’Urwego Ngenzuramikorere, RURA.”
Iyi ngingo yatumye abadepite bibaza niba iryo tegeko rizashyirwa mu bikorwa mu buryo butagira uwo buhutaza ndetse no ku nshingano RURA isanzwe igenzura imikorere y’ubwikorezi ku butaka no mu mazi ishobora kuzasigarana.
Depite Murebwayire Christine yabajije ku kibazo cy’abari basanzwe batwara abantu mu biyaga biri mu gihugu hagati bakoresheje ubwato bukozwe mu biti uko bazafashwa muri uyu mushinga.
Mugenzi we, Depite Aimée Sandrine Uwambaje we yabajije inshingano inshingano RURA izasigarana mu bijyanye n’ubwikorezi mu Rwanda mu gihe iryo tegeko ryasohoka mu igazeti ya Leta.
Mu gusubiza ibi bibazo, Minisitiri Gatete yavuze ko itegeko rigamije gufasha abari mu mwuga kurushaho gukora mu buryo bunoze ariko n’amabwiriza y’Urwego Ngenzuramikorere akajya ashingira ku mategeko.
Ati “Ku bijyanye na bariya bantu basanzwe batwara amato bariya na bo nubwo basanzwe banabikora akavuga ati ‘njyewe mbikoze imyaka myinshi hagomba kubaho isuzuma kugira ngo noneho ibyo abuze abibone ariko akomeze kubikora mu buryo bwa kinyamwuga.”
Yakomeje ati “Aha ikibazo cyari gihari ntabwo mu by’ukuri iri tegeko risimbura amabwiriza ahubwo ayo mabwiriza ntiyari afite itegeko ashingiraho. Itegeko ryo rizajyaho hanyuma amabwiriza atangwa na RURA azakomeza, ashingiye ku itegeko niba hari n’ibibuzemo byongerwemo ariko byombi bizaba bihari.”
Inteko Rusange umutwe w’Abadepite yemeje ishingiro ry’umushinga w’iri tegeko, ugiye koherezwa muri Komisiyo ikawunononsora mbere yo gutorwa ingingo ku yindi.