Hémophilie ni ubwoko bw’indwara y’amaraso ihererekanywa mu gisekuru cy’umuryango. Uyirwaye agira ikibazo cyo kuvira imbere, gutinda kuvura kw’amaraso, kubabara mu ngingo, no kuba yakwihagarika amaraso. Ishobora gutera n’uburwayi bw’umwijima ndetse no kubura Vitamine K.
Raporo ya 2016 yerekanye ko mu 295.866 babaruwe mu bihugu 113 bafite ibibazo by’amaraso, 184.723 basanganywe Hémophilie. Igihangayikishije kurushaho, ni uko iyi ndwara idakira, kandi ubuvuzi bwayo burahenze bitewe n’inshinge bisaba ko uyirwaye aterwa buri cyumweru. Icyakora iyo atangiye gukurikiranwa hakiri kare, bishobora kumufasha ku buryo itazajya imuzahaza.
Iyo raporo ni yo yifashishijwe ayo mahugurwa atangwa, hagarukwa kuri iyo mibare, ingaruka z’indwara mu mubiri, uko ihererekanywa iva ku mubyeyi ijya ku mwana ndetse n’uko bigenda mu mubiri w’uyirwaye.
Bimwe mu bimenyetso bishobora kukwereka ko urwaye iyi ndwara, ni uko waba ufite undi muntu mu muryango wawe wigeze kuyirwara, kuva amaraso menshi nka nyuma yo gukebwa, kubyara cyangwa guterwa urushinge.
Ibimenyetso byayo bikunze kugaragara uyirwaye amaze kuba mukuru, naho isuzuma ryayo rikorwa hafatwa ibipimo by’amaraso.
Abitabiriye amahugurwa bibukijwe ko umurwayi wayo ahabwa imiti imugabanyiriza uburibwe hashingiwe ku bimenyetso agaragaza (niba byoroheje cyangwa bikomeye), uko amaraso ava (niba yihuta cyangwa aza buhoro).
Bahuguwe kandi ku ngano y’imiti n’uko igomba gutangwa ku murwayi. Ibyo bikorwa hitawe ku rwego indwara igezeho, hakitabwa ku kureba niba umurwayi ava cyane cyangwa gahoro.
Mu Rwanda, RFH yatangijwe igamije gukorera ubuvugizi abafite iyo ndwara kugira ngo babone ubuvuzi ndetse ababavura bongererwe ubumenyi binyuze mu mahugurwa. Ibitaro bya CHUK bifite ubushobozi bwo kuvura abarwaye iyi ndwara.