Ibidasanzwe kuri Norrsken Foundation izafasha ba rwiyemezamirimo kubona igishoro gishobora kugera kuri miliyari 10 Frw - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Norrsken Foundation ni ikigo cyashinzwe n’umukire Niklas Adalberth mu 2016, gifite intego zo gufasha ba rwiyemezamirimo bafite imishinga yakemura bimwe mu bibazo byugarije Isi.

Mu rwego rwo kwagura ibikorwa by’iki kigo, cyahisemo gutangiza ishami ryacyo muri Afurika, maze cyemeza u Rwanda nk’icyicaro gikuru ndetse imirimo yo kubaka ibiro byacyo irarimbanyije, aho byitezwe ko izarangira muri uku kwezi.

Norrsken Faundation izafasha ba rwiyezamirimo 1000, icyiciro cya mbere kizafashwa kigizwe na ba rwiyemezamirimo 250, kikazatangira muri Nzeri uyu mwaka, abandi 750 biganjemo Abanyarwanda n’abanyamahanga bake, bakazatangira gukorana n’iki kigo muri Werurwe 2022.

Aba bazafashwa mu bikorwa bitandukanye, birimo guhabwa aho gukorera hagezweho, kubahuza na ba rwiyemezamirimo bakomeye ku rwego rw’Isi bagasangira inararibonye ndetse no kubaha igishoro mu gihe bikenewe, aho Norrsken Foundation izajya igura imigabane runaka mu kigo basanze gifite amahirwe y’iterambere, impande zombi zigasinya amasezerano y’uburyo bw’imikoranire.

Imishinga yatoranyijwe izahabwa igishoro kiri hagati ya miliyoni 10 na miliyari 10 z’amafaranga y’u Rwanda.

Mu kiganiro n’Uhagarariye ibikorwa bya Norrsken Foundation mu Rwanda, Murasira Pascal, yavuze ko biyemeje gukorera mu Rwanda mu rwego rwo kuzamura ba rwiyemezamirimo baho ndetse ko baruhisemo kubera uburyo rworohereza abashoramari.

Ati “U Rwanda ruzwiho korohereza abashoramari bashaka kurutangiramo ibikorwa byabo. Ikindi ni igihugu gitekanye ku buryo buri wese acyisanzuramo, yaba Umunyarwanda cyangwa umunyamahanga ukandagiye muri Afurika bwa mbere. Norrsken yahisemo kuhakorera kugira ngo ifashe ba rwiyemezamirimo batanga icyizere ku kubaka ubucuruzi burenga imbibi z’u Rwanda.”

Kugeza ubu hamaze kwiyandikisha ba rwiyemezamirimo bagera ku 1600, hakazotoranywa 1000 bazafashwa hagendewe ku mishinga yabo.

Niklas Adalberth washinze iki kigo aherutse kugirira uruzinduko mu Rwanda, aho yabonanye na Perezida Paul Kagame ndetse bikaba byitezwe ko ubwo ibiro by’iki kigo bizaba bimaze kuzura, ari umwe mu bazitabira umuhango wo kubitaha ku mugaragaro.

Norrsken Foundation ni ikigo cyubatse izina ku rwego mpuzamahanga mu gufasha ba rwiyemezamirimo bakizamuka
Mu biro by'iki kigo, hazaba hari umwanya wisanzuye uzajya wakira ba rwiyemezamirimo bazanye imishinga bifuza ko yaterwa inkunga



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)