Rtd. Gen Maj Mugambage ku myaka 36 yari ku rugamba rwo kubohora igihugu ashaka gusubirana uburenganzira yari yarambuwe nk’Umunyarwanda.
Uyu mugabo wabaye Ambasaderi w’u Rwanda muri Uganda na Sudani y’Epfo kuva mu 2009 kugera mu 2020, ndetse akaba yarabaye Umuyobozi w’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu hagati ya 1996 na 1998 n’Umugaba Mukuru w’Ingabo wungirije hagati ya 1998 na 2000, yagarutse ku kintu cy’ingenzi cyatumye yisunga bagenzi be akajya ku rugamba.
Mu kiganiro yagiranye na RBA yagize ati “ Igihugu nibwo butunzi bwa mbere ufite [...] nubwo waba uri igikomerezwa ufite ibindi byinshi, udafite igihugu menya ngo hari ikibazo gikomeye cyane ku buryo n’ibyo ufite bishobora kugira gutya bigakubwa na zeru.”
Rtd. Lt. Mbabazi Diane wemeye guhara ubukumi bwe buzira imihangayiko, yiyunga kuri basaza be mu rugamba rwo kubohora igihugu, yavuze ko yabitewe n’ugusuzugurwa yabonye mu buhungiro aho yabaga. Yibuka uburyo umunsi umwe bigeze kumutuka, bamwita ko ari “Akanyarwanda”.
Ati “Abanyeshuri twiganagana nari nabatsinze mu ishuri baza kuvuga ngo akanyarwanda kadutsinda gute? Birambabaza noneho ngeze mu rugo mbaza Mama nti akanyarwanda ni agaki? Ati ‘ubikuye he?’, mubwira uko byagenze, arambwira ngo nimbaze nyogokuru ariko mbona arababaye’. Nyogokuru arabintekerereza arambwira ati ’mwana wanjye hano turi mu mahanga.’”
Yavuze ko atabitinzeho kuko yari akiri umwana, arakomeza ariga, abanza arayarangiza ajya mu yisumbuye. Yaje kwisanga yarinjiye mu gisirikare cya Uganda, bituma akanguka, amenya ko ari kurwanirira igihugu kitari icye.
Ati “Kubera uko gutotezwa, kuvugwa ko turi abanyamahanga, batwita utunyarwanda, byatumye twumva ko hari ikigomba gukorwa. Noneho tuza gufashwa n’abo twari kumwe, basaza bacu. Njye nari nsanzwe naragiye muri izo nzira [igisirikare], nari mfite ubushake, ni uko twafashe iya mbere tuzana na basaza bacu.”
Abenshi mu rubyiruko bagiye ku rugamba rwo kubohora igihugu, bari bashyigikiwe n’ababyeyi babo, babateraga akanyabugabo kuko aribo bari bizeyeho amakiriro yo kuva mu buhungiro.
Ibyo ni na byo byabaye kuri Mbabazi kuko se yamuteye imbaraga, agasigara amusengera ngo Imana ibana na we.
Ati “Ni uko twaje, twari dushyigikiwe, twumvaga dukomeye kuko twari turi kumwe n’abadukuriye n’abo tumenyereye.”
Gutera u Rwanda kugira ngo igihugu kibohorwe, Mbabazi yavuze ko byaruhuye buri munyarwanda wari mu mahanga.
Ngo abagore bari mu rugamba, batewe imbaraga no kuba bari bafashijwe na basaza babo.
Ibihe by’ingenzi byaranze urugamba rwo kubohora igihugu
Urugamba rwatangiranye umurava tariki 1 Ukwakira 1990, abasirikare ba APR bageze Kagitumba ku munsi wa mbere ntibarengaga 300. Nta bikoresho bihagije bari bafite.
Mu minsi ya mbere, izi ngabo zamereye nabi ingabo za FAR ndetse zizivana mu birindiro byazo nko mu nkambi ya Gabiro, isi yose ihita imenya ko FPR Inkotanyi ifite intego ikomeye.
Icyo gihe Leta ya Habyarimana yari yitabaje ingabo zivuye muri Zaïre, gusa ibikorwa bya FPR biza gukomwa mu nkokora n’urupfu rwa Gen Maj Fred Rwigema, nyuma n’abandi barimo Maj Peter Bayingana na Maj Chris Bunyenyezi.
Mugambage wari kuri urwo rugamba, yavuze ko izo mpfu z’abayobozi bakuru zitahise zimenyekana mu basirikare bose, kuko abari imbere ku rugamba bo bakomeje bakarwana ariko nyuma bagasubira inyuma.
Ati “Twari twaje, njye ndibuka nari narenze iriya za Rwagitima turi muri iriya misozi. Biba ngombwa ko dusubira inyuma, nk’icyo gihe cyari kitoroshye ariko ni kwa kundi Imana [...] kuko icyo gihe Perezida wa Repubulika [Paul Kagame] yari yaragiye kwiga muri Amerika ariko mu minsi mike aba arahageze, noneho urugamba rufata inzira ituma umwanzi akubitwa pe.”
Atanga urugero ubwo Ingabo za FAR zifatanyije n’abandi barwanyi barimo abo muri Zaïre n’ingabo z’u Bufaransa, bashatse kumisha ibisasu ku ngabo za FPR zari mu Mutara.
Ati “Icyabakubise ntibakimenye kuko kuvaho bamwe bagiye biruka bavuga ngo ntituzabashobora.”
Mugambage mu rugamba yari ashinzwe gutoza ingabo indangagaciro, abifatanyije no kuba Komiseri wungirije wa FPR Inkotanyi. Bisobanuye ko abanyapolitiki n’abasirikare babaga basenyera umugozi umwe.
Mbabazi yavuze ko kimwe mu byatumye urugamba rwo guhagarika Jenoside rushoboka, ari uko bamwe mu banyarwanda bari imbere mu gihugu bakangutse, bakabona ibyo Habyarimana yababeshye.
Ati “Ibyo byose byari bigamije kurwanya leta y’igitugu yari iriho, byaduteraga imbaraga, hari n’ibitero bikomeye byadufashije tubona intwaro nyinshi zatwunganiraga kugira ngo tubashe kujya imbere vuba cyane. Ibyo byose byacaga intege leta ya Habyarimana.”
Yatanze urugero ku ifungurwa ry’imfungwa muri Gereza ya Ruhengeri ku buryo icyo gitero cyaciye intege ingabo za FAR. Yagarutse kandi no ku bitero ingabo za APR zagabye ziturutse mu Birunga.