Ibimenyetse byakwereka ko ubutare mu mubiri wawe buri hasi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ubutare (fer/iron) iyo bubaye bucye mu mubiri, bitera ibibazo bitandukanye. Muri rusange abagore ni bo bakunze kugaragaraho ikibazo cyo kugira ubutare bucye mu mubiri cyane kurusha abagabo muri rusange.

Indwara yo kugira amaraso macye (anemia), iterwa nuko ubutare buba ari bucye mu mubiri, akaba ari bwo bwitabazwa mu gukora igice cy'ingenzi cy'amaraso cya hemoglobin.

Hemoglobin ni igice cy'ingenzi mu ikorwa ry'insorozitukura z'amaraso akaba ari na yo yitabazwa mu gutwara umwuka wa oxygen mu bice bitandukanye by'amaraso. Iyo umubiri udafite ubutare buhagije ngo ukore hemoglobin, umubare w'insoro zitukura ufite ziragabanuka, bityo ingingo zitandukanye z'umubiri zigatangira gukora nabi kuko ziba zitakigerwaho n'umwuka uhagije wa oxygen; ibi bitera guhorana umunaniro udashira ndetse no guhumeka gacye.

1.Guhora wumva urushye

Guhorana umunaniro, kabone naho waba wumva nta kintu gikomeye wakoze bishobora kuba ikimenyetso cy'uko ufite ubutare bucye mu maraso. Bishobora guterwa nuko mu mubiri wawe hatari kugeramo umwuka uhagije wa oxygen, bityo ugahora wumva unaniwe.

2.Kuribwa umutwe bihoraho

Iyo mu bwonko hatagera umwuka uhagije wa oxygen bitera imijyana y'amaraso kubyimba, bityo ugahora uribwa umutwe bidashira.

3.Umutima uteragura

Umutima kumva uteragura cyane ni kimwe mu bimenyetso bikomeye bishobora kukwereka ko ufite ubutare budahagije mu mubiri. Mu gihe uzumva umutima wawe utera cyane kabone nubwo nta kintu kidasanzwe gikoresha umutima waba wakoze, ni ngombwa kugana kwa muganga ukareba niba byaba bidaterwa n'amaraso macye.

4.Kumagara iminwa

Iminwa yumagaye kandi isaduka ni ikimenyetso mu bantu bamwe na bamwe cy'uko afite ubutare bucye mu mubiri. Kumagara iminwa no gusaduka bishobora kubangaira ubifite no gutuma atabasha kurya neza.

5.Kuzana utuntu tw'umukara ku ruhu

Utuntu tw'umukara dukunda kuza ku ruhu dushobora guterwa no kubura ubutare mu maraso. Mu gihe ibi bikubayeho ushobora gutangira gufata inyongera z'ubutare mu kuvura iki kibazo.

6. Guhindura ibara ku ruhu ukabona rwerurutse

Iyo mu maraso hatarimo hemoglobin ihagije, bivuze ko n'amaraso agera mu ruhu agabanuka bityo ibara ry'uruhu rigahinduka; niho uzasanga uruhu rwerurutse. Kugira urugero ruri hasi rw'ubutare bitera uruhu guhindura ibara, niyo mpamvu nubona rwahindutse ugomba kugana kwa muganga, ukareba niba byaba biterwa nuko ubutare ari bucye mu maraso.

7.Gushaka kurya ibintu byanduye

Abantu bafite ubutare bucye mu mubiri bahora bifuza kurya ibintu byanduye nk'ibitaka, umucanga, yewe hari n'abumva bashaka amatafari, iki kibazo cyitwa pica. Ibi bibazo bishobora gukurwaho no gufata inyongera z'ubutare. Ibi akenshi bikunze kuba ku bagore batwite, aho usanga bakenera urugero rw'ubutare ruri hejuru.

8.Gutakaza imisatsi

Iyo ubutare bugabanutse mu mubiri, bishobora gutuma utangira gutakaza umusatsi. Mu gihe ubona utangiye gutakaza imisatsi, ukwiye kugana kwa muganga bakaba bareba niba udafite ikibazo cy'ubutare bucye mu maraso.

9.Amaguru adahagarara

Indwara yo guhora uzunguza amaguru ubudatuza (Restless Leg Syndrome), rimwe na rimwe ukumva hari utuntu tukwirukamo ishobora kuba ikimeneytso cy'uko ufite ubutare bucye mu maraso.

10.Inzara zicukuye

Iyo inzara zawe zitangiye gucukuka (bizwi nka koilonychias), ishobora kwerekana ko ufite ikibazo cy'ubutare bucye. Imbere mu nzara zawe hatangira gutebera, bihita bituma inzara zawe zimera nk'ikiyiko. Inzara zitangiye kuvunika byoroshye no gusaduka kimwe no guhindura ibara bishobora kuba ikimenyetso cy'ubutare bucye mu maraso.

Mu gihe ubonye kimwe cg byinshi muri ibi bimenyetso ni ngombwa kwihutira kugana kwa muganga, ukaba wasuzumwa ko ubutare bwawe butari ku rugero rwo hasi.

Source:umutihealth.com

[email protected]



Source : https://agakiza.org/Ibimenyetse-byakwereka-ko-ubutare-mu-mubiri-wawe-buri-hasi.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)