Ibyaha, gukora cyane ukabura umusaruro, gutinda gushaka, gutinda kubyara, ubukene. Gutsikamirwa n'amateka utagizemo uruhare no kugendana ipfunwe ry'uko waremwe, ni ibisuzuguriro dukwiye kuzana imbere y'Imana ikabidukiza. Nicyo kifuzo cyo gusengera ku munsi wa 3, mu masengesho y'iminsi 10 yo "Kuyoboza Imana inzira"
"Uwiteka abwira Yosuwa ati"None mbakuyeho igisuzuguriro Abanyegiputa babasuzuguraga." Ni cyo gituma aho hantu hitwa Gilugali na bugingo n'ubu." Yosuwa 5:9
Umutima wawe uzi neza igisuzuguriro wagize. Ndashaka guhuza ibisuzuguriro 2: Icya mbere ni igihe Abisiraheli bavaga muri Egiputa, bageze Igerugali. Yosuwa Imana yari yaramubwiye ko asubizaho gukebwa bitewe n'uko hari abantu bari baravuye muri Egiputa bavukira mu nzira batarigeze bamenya gukebwa icyo bivuze. Hari abantu baje mu rusengero basanga turamya, basanga dusenga, basanga ubuzima bukomeje bakomerezaho ariko batazi ibyo kwihana! Kugira ngo ibihe byiza bibone uko biza, bidusaba kwihana. Kugira ngo Imana ibane natwe, bidusaba kwihana no kwezwa.
Abisiraheli igihe binjiraga Yeriko basubijeho gukebwa, Imana yahise itangaza ikintu gikomeye iravuga ngo" Ntembagaje, nkuyeho igisuzuguriro cy'imyaka 430 Abanyegiputa babasuzuguraga". Ntabwo nzi igisuzuguriro cyawe igihe kimaze: Ushobora kuba warakivukanye, ushobora kuba ukimazemo igihe, ushobora kuba ugendana ipfunwe kubw'icyo gisuzuguriro. Ngufitiye inkuru nziza, Uwiteka agiye gukuraho igisuzuguriro Abanyegiputa bagusuzuguye!
Igisuzuguriro nshaka guhuza n'iki, ni igihe bari basubiye mu bunyage bw'imyaka 70. Mwibuke ko bamwe babakuyemo amaso, abandi barabica, babatwaye mu buryo bubi buteye isoni! Aho hantu bari bari, byari ibintu biteye ubwoba ntabwo bari impunzi, bari abanyagano. Bari abantu bapfa ntibaburanwe. Igihe cyarageze bataha mu byiciro 3, buri kiciro cyose cyari gifite icyo kigiye gukora.
Ntabwo nzi niba ibyo Imana izagukorera izabikorera mu byiciro, Cyangwa izabikorera rimwe, ariko turabizi ko Imana igiye kongera gusana, hakongera kubaho umunezero.
Dore ibisuzuguriro 7 tugomba gusenga kugira ngo Imana ibidukureho
Igisuzuguriro cya mbere: Ni igisuzuguriro cy'ibyaha
Yaba ibyaha wakoze wowe ubwawe, cyangwa se ibyo utagizemo uruhare. Hari igihe umuntu agendana igisuzuguriro akavuga ati 'Iki cyaha cyarananiye, iyi ngeso yarananiye'. Wari ubizi ko iyo ngeso Imana yayigukiza? Wari ubizi ko muri Kristo Yesu harimo imbaraga zagukiza ipfunwe kubw'iyo ngeso? Bibiliya iravuga ngo"Umwana nababatura muzaba mubatuwe by'ukuri". Imana ifite umugambi mwiza wo kukubatura ikagukiza izo ngeso uhora uvuga ko zakunaniye.
Hari igihe kandi umuntu agira igisuzuguriro cy'ibyaha atagizemo uruhare: Uzi kuba uzi ko umugabo/umugore wawe ari umusinzi? Uzi kuba uzi ko mama wawe aca inyuma papa wawe? Uzi kuba uzi ko papa wawe afite undi mugore utari mama wawe?. Niba hari ikintu gicisha bugufi mu buzima, ni ukumenya ko ibyaha by'iwanyu bizwi n'abantu bose!
Igisuzuguriro cya 2, ni ubukene
Ubukene ni bubi! Umukene aratoragura: Iyo abonye ikivido cyatobotse aravuga ati iki nagihomesha, iyo abonye inkweto zishaje aravuga ati izi nazidodesha. Iyo abonye imyenda yashaje aravuga ati'Abakire bararenzwe, uyu mwenda umuntu yawudodesha', akagenda atoragura. Ubukene ni ikintu kibi: Bwambura umuntu ijambo, umukene ntawe umutumira mu bukwe, no mu itorero nubwo waba ufite ibitekerezo byiza ntawe ukwibuka!
Nagira ngo nkwibutse ko ubukene atari ubuturo! Ntabwo gutura Ibabuloni ariho buturo bwacu, ni ibyago gusa twagize kubw'icyaha cyo kwa Adamu, ariko si ho tuzahora iteka! Hari igihe umuntu agira ubukene kuri byose: Ku myenda, ku mafunguro, aho kuba, akagira ubukene kuby'ibanze byose. Ubukene, Imana ibudukize mu izina rya Yesu!
Igisuzuguriro cya 3 dukwiye gusengera, ni ugutinda kubyara
Ntabwo mwakumva umuntu watinze kubona umwana uko aba amerewe mu mutima! Mwibuke ko sosiyete yacu batakira umuntu watinze kubona umwana. Baravuga ngo: Ni umukire, ariko nta mwana! Yarize, ariko nta mwana! Atanga ibitekerezo byiza, ariko nta mwana! Birasa nk'aho sosiyete itakira umuntu utarabona umwana.
Rata! Mu mutima wa Yesu wabonamo umwanya, yakwakira kandi ni we uzi icyo yabikoraho. Kandi ndakwizeza ko Imana izakugirira neza! Imana ishobora kuguha umwana, hari ubuhamya bw'abo Imana yahaye abana.
Igisuzuguriro cya 4, ni amateka utagizemo uruhare
Amateka utagizemo uruhare atera ipfunwe. "Nageze mu Rwanda mu 1998, nkundana n'umuntu tuba inshuti ambwira ko atagira ababyeyi. Ndamwihanganisha, ariko naje kumenya ko papa we afungiye Jenoside yakorewe abatutsi! Ndamubaza nti"Kubera iki wambeshye? Ntacyo nendaga kugutwara, ntiwabigizemo uruhare wari umwana! "
Ambwira arira ati" Nkubwize ukuri, ngendana ipfunwe kuba mvuka mu muryango w'abajenosideri! Nahisemo kuvuga ko ntagira umuryango" Pst Desire
Birashoboka ko nawe hari andi mateka ugendena, udashaka kwibuka ibyabaye: Wafashwe ku ngufu, hari ibibazo mu muryango wanyu bigutera ipfunwe, n'ibindi. Ibyo na byo wabisengera Imana ikabikuraho.
Igisuzuguriro cya 5, ni ugutinda gushaka
Yewe, muzi ko iyo umuntu yatinze gushaka ari umukobwa agenda agabanya ibiciro, agabanya ibiciro. Kugeza igihe ashobora kwemera n'udakijijwe, kubera gutinda gushaka. Abahungu bo, iyo arambagije umwe akamwanga, babiri-batatu, ariyanga kugeza igihe ashobora no kwiyahura!
Birashoboka ko gutinda gushaka byakuzaniye igisuzuguriro ugendana, ukajya wumva muri sosiyete udafitemo umwanya. Mu gusenga, Imana ishobora kurema ubukwe ku buzima bwawe.
Igisuzuguriro cya 6, ni ukugendana ipfunwe ry'uko waremwe
"Kera nangaga amso yanjye, kubera ko nari narabwiwe n'abandera (abagakwiye kunkomeza) ko amaso yanjye ameze nk'intoryi zapfubye! Nkura mbaza Imana nti 'kubera iki wampaye amaso ameze nk'intoryi zapfubye, abandi ukabaha amaso meza?" Pst Desire
Uko niko abantu benshi banga ingingo zabo. Hari abantu bafite ingingo banga ku mibiri yabo, ariko ntacyo wabihinduraho kuko niko waremwe. Urihariye kandi uri ikinege ku Mana, ukwiye kubishimira Imana kuko waremwe mu buryo butangaje. Ukwiye kwikunda uko umeze ni byiza! Icyo gisuzuguriro na cyo ukwiye kwinginga Imana ikakigukuraho, ukareka kugendana iryo pfunwe.
Igisuzuguriro cya 7, ni ugukora cyane ukabura umusaruro
Hari abantu bazi gucuruza, agakora cyane ariko abo begeranye bakunguka we ntiyunguke! Hari abantu bize bazi ubwenge ariko akazi barakabuze, hari n'abandi bahora bakora ariko badashobora gutera imbere kuko bafite inyatsi mu maboko yabo.
Hari abantu bakora cyane ariko akaba atakubwira aho atuye, atakubwira wenda n'icyo akora kuko akazi ke kamutera ipfunwe. Iyo ahuye n'abo biganye bitwaye mu modoka, nabyo bimutera isoni! Ibyo byose hamwe no gusenga, Imana ifite icyo yakora ku buzima bwawe.
Umva uko Imana ikubwira mu ijwi ry'ihumure: Yobu 42:2, Zakariya 9:12, Zaburi 25:3, Zaburi 31:2.
Reba hano umuhnsi wa 3 w'amasengesho y'iminsi 10, turimo gusenga 'Tuyoboza Imana inzira'
Source : https://agakiza.org/Ibisuzuguriro-7-ukwiye-gusaba-Imana-ikagukuraho-Pst-Desire-Habyarimana.html