Ku babyemera Imana niyo itanga kurama. Hari ingero nyinshi zibigaragaza byabera gihamya buri wese. Hari abatari bake bavuka bagahita bitaba Imana, hari abatabaruka ku myaka 10, 30,.. bigatuma benshi bavuga ko kurama ari umugisha Imana itanga.
Uyu musaza ntiwamenya ko yigeze amenyo
Emilio Flores Marquez udafite iryinnyo na rimwe mu kanwa umugisha yagize wahira bake. Uyu mukambwe uyu munsi yujuje imyaka 112 n'iminsi 327. Kuri uyu wa Gatatu tariki 30 Kamena 2021 ni bwo Guinness World Records yamugize umugabo wa mbere umaze imyaka myinshi ku Isi yandikwa mu gitabo cy'abanyaduhigo.
REBA AMASHUSHO AMUGARAGAZA MU BIHE BITANDUKANYEÂ
Emilio Flores Marquez yabonye izuba tariki 8 Kanama 1908. Yavukiye Carolina muri Puerto Rico akaba ari umwana wa kabiri muri 11 yavukanye nabo. Yabyawe na Alberto Flores Melendez ndetse Margarita Marquez-Garcia.Â
Mu kiganiro yagiranye na Guinness World Records ubwo bamushyikirizaga seritifika igaragaza agahigo yesheje, yagarutse ku byamufashishe kuramba bidasazwe. Yagize ati 'Data yantoje urukundo anyigisha gukunda buri wese. Buri gihe yatubwiraga gukora ibyiza njye n'abavandimwe banjye akadutoza gusangira n'abandi".
Emilio Flores Marquez yagizwe umugabo umaze imyaka myinshi ku isi mu gihe umugore ufite aka gahigo ari umukecuru witwa Kane Tanaka w'imyaka 117 ukomoka muri Japan nk'uko byemezwa na Guinness World Records.
Kane Tanaka niwe mugore umaze imyaka myinshi ku IsiÂ
Uwari ufite aka gahigo ni umunya- Romania Dumitru Comănescu, wabonye izuba tariki 21 Ukoboza 1908. Yahawe seritifika yagahigo ko kuramaba na Guinness World Records tariki 27 Kamena 2020 mbere y'uko atabaruka. Yashizemo umwuka afite imyaka 111 n'iminsi 219.