Nyuma y'uko ibitaramo Bruce Melodie yagombaga gukorera mu Burundi bihagaritswe, uyu muhanzi yihanganishije abaturage b'iki gihugu aho yavuze ko byatewe na leta y'i Burundi yamwangiye.
Ku wa Kane w'iki cyumweru nibwo Minisitiri w'umutekano mu Burundi yatangaje ko nta muhanzi w'umunyarwanda bazemerera kujya gukora igitaramo mu Burundi, ni nyuma y'uko Israel Mbonyi na Bruce Melodie bari bafite ibitaramo muri iki gihugu.
Melodie abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter yasabye imbabazi abakunzi be bari bamutegereje i Burundi ko kubera Guverinoma y'iki gihugu ibi bitaramo bitakibaye ko bazamenyeshwa amatariki mashya nibahabwa uburenganzira.
Ati "bakunzi bacu i Burundi tubabajwe no kubamenyesha ko ibitaramo byari biteganyijwe tariki ya 28 na 29 Kamena bitewe na Guverinoma nshya y'i Burundi. Tuzishimira gutangaza amatariki mu gihe tuzaba twemerewe. Kugeza icyo mugumye mwirinde."
Bruce Melodie yagombaga gukorera ibitaramo muri iki gihugu mu mujyi wa Bujumbura tariki ya 28 na 29 Kamena, yari kuba ari nyuma ya Israel Mbonyi wakabaye ya rataramiye yo tariki ya 13 kugeza 15 Kanama 2021.