Ni intara ibarizwamo igice kinini cyari gituwe n’abaturage baheze inyuma mu bwigunge dore ko ahenshi nta bikorwa remezo byari bihari nko mu zindi ntara.
Habarizwamo kandi igice kinini kitari gituwe cyane cyahoze kuri Pariki y’Igihugu y’Akagera, kigizwe ahanini n’Akarere ka Nyagatare cyatangiye guturwamo nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Hari kandi ibindi bice nk’Akarere ka Kirehe kagejejwemo umuriro w’amashanyarazi bwa mbere mu mwaka wa 2010.
Inzego zirimo ubworozi, ubuhinzi, ubuzima, uburezi n’izindi zatejwe imbere mu buryo bugaragara nubwo inzira ikiri ndende.
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Gasana Emmanuel avuga ko iyi Ntara ari imwe mu zagejejwemo iterambere rigaragara mu myaka 27 u Rwanda rubohowe.
Yavuze ko kubohora igihugu byaje bikenewe cyane kuko hari benshi bari barahejejwe ishyanga abandi babuzwa uburenganzira kubera politike mbi, ibi bikaba ari byo byatumye bamwe mu banyarwanda batangiza urugamba rwasize babohoye igihugu.
Ati “Urugamba rwo kubohora igihugu yari yo mahitamo yonyine yari ahari bitewe n’amateka ya politiki mbi kuko bwari uburyo bwo kwishakamo ibisubizo no gushaka igihugu n’uburenganzira ku kugira ngo igihugu cyongere gisubire mu nzira nziza, ni ko gutangiza urugamba FPR-Inkotanyi ihagarika Jenoside yakorewe abatutsi.”
Guverineri Gasana yavuze ko nyuma yo kubona igihugu hakurikiyeho urugamba rwo kugisana no kugiteza imbere akaba ari rwo kuri ubu igihugu kiri kurwana giharanira ko buri muturage aba atekanye afite imibereho myiza n’amahirwe angana n’aya mugenzi we.
Intambwe yatewe mu buhinzi
Guverineri Gasana avuga ko iyi ntara yateye imbere mu bijyanye n’ubuhinzi aho ngo hahujwe ubutaka ku buso bungana na hegitari ibihumbi 500 ku bihingwa byatoranyijwe birimo umuceri, ibigori, soya, ibishyimbo n’ibindi bihingwa byinshi.
Kuri ubu yavuze ko ikigezweho ari uguhinga hagamijwe isoko mpuzamahanga aho abaturage basigaye bahinga indabo, inanasi, imiteja, ikawa byoherezwa mu mahanga.
Mu mishinga minini y’ubuhinzi ibarizwa muri iyi Ntara hari nk’umushinga wo kuhira mu Murenge wa Nasho wazanywe n’umuherwe Howard G. Buffet, umushinga wo kuhira wa Ndego, umushinga wa Gabiro uzuhira ku buso burenga hegitari 15 600 no gutera ibiti by’imbuto n’undi uri Kagitumba ku Muvumba yose ikazuhira ku buso bungana na hegitari ibihumbi 25.
Kubijyanye no guhangana n’amapfa ngo hubatswe damu 25 zifasha abaturage mu kuhira imyaka, izigera mu icumi ngo zubatswe mu Karere ka Kayonza mu Mirenge ya Ndego, Mwiri, Rwinkwavu, Murundi na Gahini nk’imwe mu yakunze kugaragaramo ikibazo cy’amapfa.
Ahantu 60 hatunganyirizwa kawa ndetse n’inganda 29 ni zo zimaze kubakwa mu guteza imbere iki gihingwa.
Ubworozi bugomba kurushaho kubyazwa umusaruro
Guverineri Gasana avuga ko mu bijyanye n’ubworozi iyi Ntara ifite inzuri ibihumbi 10 ziri ku buso bungana na hegitari ibihumbi 100 kongeraho inganda zirenga 120 z’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi.
Yavuze ko kuri ubu intumbero bafite ari ukorora inka nziza zitanga umukamo bakava ku bihumbi 170 aboneka ku munsi muri iyi Ntara nibura bakagera kuri litiro miliyoni ebyiri, ibi ngo bizagerwaho mu gihe aborozi bamenye ibyo inka zikenera n’igihe bikenerwa, gutera ubwatsi butanga umukamo mwinshi, hakazanashyirwaho inganda z’ibikomoka ku bworozi nk’uruganda rw’amata y’ifu n’ibindi.
Kuri ubu muri iyi Ntara habarizwa amakusanyirizo 44, mu mirenge yose ibarizwamo inzuri hari kongerwamo damu mu gufasha aborozi mu kugabanya urungendo inka ikora ijya kunywa amazi.
Ubuvuzi bwateye imbere bigaragara
Ubuyobozi bw’Intara y’Iburasirazuba buvuga ko mu byo bwishimira nyuma y’imyaka 27 ari uko ubuvuzi bwateye imbere mu buryo bugaragara. Ibitaro byariyongereye bigera ku icumi, ibigo nderabuzima 116 ndetse n’amavuriro y’ibanze amaze kuba 314.
Guverineri Gasana yavuze ko buri Kagari nibura kagejejwemo ivuriro ry’ibanze ryafashije abaturage mu kwivuza hafi batarindiriye gukora ingendo ndende bajya ku bigo nderabuzima.
Ibi byiyongera ku mavuriro y’ibanze yegereye umupaka yashyizwemo serivisi zari zisanzwe zitangirwa ku bitaro mu kwegereza abaturage serivisi nziza, muri serivisi zashyizwemo harimo kwisiramuza, kwivuza amenyo, kubyara n’izindi.
Imihanda yaguye imigenderanire
Kuri ubu mu turere twose hagiye hubakwa imihanda myiza ya kaburimbo igamije kwagura imihahirane, hari indi yagiye ikorwa ihuza uturere n’utundi nka Nyagatare-Rukomo-Gicumbi, Ngoma-Bugesera- Nyanza n’indi myinshi yakozwe igatuma ubuhahirane burushaho kugenda neza.
Muri uyu mwaka nibura hubatswe ibirometero 49 bya kaburimbo mu turere dutandukanye ndetse hanubakwa imihanda y’imigenderano ireshya na kilometero 665.
Guverineri Gasana yavuze ko kandi hari gahunda iri gushyirwamo imbaraga yo gukora imihanda izenguruka imipaka mu rwego rwo kwegereza abayituriye ibikorwaremezo.
Abana bakoraga ingendo ndende bajya ku ishuri bunzwe amaguru
Uburezi mu Ntara y’Iburasirazuba buri mu gice cyateye imbere bigaragara aho abana bavuye ku kwiga aho bakoreshaga hejuru y’ibilometero bitandatu begerezwa amashuri mu buryo bugaragara.
Iyi Ntara kuri ubu ibarizwamo kaminuza icyenda ziri mu turere dutandatu, nibura muri buri Murenge hashyizwemo amashuri y’imyaka 12 hagamijwe kwegereza imiryango amashuri no kugabanya ubucucike bwayarangwagamo.
Urugero nko mu mwaka ushize hubatswe ibyumba by’amashuri 7058 ibi byumba bikaba byarafashije mu kugabanya ubucucike mu mashuri.
Inganda zubatswe ku bwinshi
Mu bikorwaremezo biri kuzamura iterambere mu Burasirazuba inganda ziri gufata igice kinini cyane cyane mu turere twa Rwamagana, Bugesera na Nyagatare.
Muri utu turere hashyizweho igice cyahariwe inganda kuri ubu izigera kuri 25 zikaba zaratangiye gukora aho zimaze guha abanyarwanda benshi akazi biganjemo urubyiruko.
Muri iyi Ntara habarurwa inganda 161 harimo 127 zitunganya ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi.
Intara y’Iburasirazuba yubakiwe Stade eshatu
Intara y’Iburasirazuba ni imwe mu zitaragiraga ibibuga by’imikino; mu mwaka wa 2018 hatangiye kubakwa stade eshatu buri yose ikaba yaruzuye ifite agaciro k’arenga miliyari icyenda, ni ibibuga birimo igikinirwaho umupira w’amaguru gishobora kwakira abarenga 3000 bicaye neza, icya Volleyball, Basketball, Tennis n’indi mikino, bikaba byarubatswe mu turere twa Ngoma, Bugesera na Nyagatare.
Mu bukerarugendo iyi ntara ifite pariki y’Igihugu y’Akagera, kongeraho ibice bigiye biri muri buri Karere biteganywa gutunganywa bikajya bisurwa na ba mukerarugendo nk’urutare rwa Ngarama n’ibindi.
Hari kandi inzira yo kwibohora ituruka Kagitumba igaca ahitwaTabagwe ikambukiranya na Gicumbi, iyi ikaba igaragaza uko amateka yo kubohora u Rwanda yatangiye, aho ingabo za RPA zabaga n’indaki umukuru w’Igihugu yabagamo akanatangiramo amabwiriza y’urugamba.
Ifite kandi ibiyaga 31 muri 34 biri mu Rwanda hakaba hari kubakwaho ibikorwa remezo birimo amahoteli agamije kuzamura ubukerarugendo bw’iyi ntara, kuri ubu habarizwamo 14 zigezweho.
Kuri ubu Intara y’Iburasirazuba igeze kuri 55 % mu kugeza umuriro w’amashanyarazi ku baturage mu gihe intego ari uko 2024 bazaba bawufite100% ku kijyanye n’amazi abayagejejweho bageze kuri 80%.
Intara y’Iburasirazuba igizwe n’uturere turindwi, imirenge 95, ikaba ituwe n’abaturage basaga miliyoni eshatu, ikora ku bihugu bitatu birimo u Burundi, Uganda na Tanzania.