Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 2 Nyakanga 2021 ni bwo ubuyobozi bw’Intara y’Iburasirazuba bufatanyije n’inzego z’umutekano bwahembye imirenge irindwi yahize indi mu kugira imidugudu itarangwamo icyaha muri gahunda yari yaratangijwe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney.
Iyi gahunda yatangije tariki ya 20 Mata uyu mwaka ikaba yari igamije kugira Umudugudu, Akagari n’Umurenge bitarangwamo icyaha, abayobozi b’inzego z’ibanze basabwe guhanga udushya tugamije kurandura ibyaha aho bayobora.
Nyuma y’amezi arenga abiri iyi gahunda itangijwe hatoranyijwe Umurenge muri buri Karere wahize indi mu kugira ibikorwa by’indashyikirirwa byo kurwanya ibyaha.
Mu Karere ka Gatsibo, Umurenge wabaye uwa mbere ni Gasange, Bugesera ni Ruhuha, Ngoma ni Gashanda, Rwaagana ni Gishari, Kayonza ni Ruramira, Kirehe ni Nasho mu Karere ka Nyagatare ho ni Umurenge wa Karama ari na wo wabaye uwa mbere.
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Gasana Emmanuel, yavuze ko Umurenge wahize indi yose mu Ntara bahisemo kuwutangamo umuriro uturuka ku mirasire y’izuba ku baturage bose bawutuye badafite umuriro mu rwego rwo kubahemba.
Ati “Amarushanwa, guhiga, ubudasa no kuba indashyikirirwa ni yo ntego yacu, rwose guhigana bitera ishema n’ubutwari, binatuma habaho uburyo twerekana indangagaciro zacu, icyo bifasha mu miyoborere myiza no kwerekana ubuyobozi buhamye.”
Guverineri Gasana yavuze ko kandi gukora udushya nk’utu bituma umutekano hagati mu baturage ucungwa neza asaba abanyamabanga Nshingwabikorwa b’imirenge gukomerezaho ngo kuko buri kwezi bazajya bagenzura banakurikirane buri Murenge kugeza mu Ukuboza ubwo bazongera gutanga ibihembo byisumbuyeho ku byo batanze uyu munsi.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Karama, Habineza Longin wahize indi mirenge yavuze ko kimwe mu byatumye bahiga abandi ari radiyo y’Umudugudu bashyizeho, aho Umuyobozi umwe atanga ubutumwa bukumvikana mu midugudu yose nyamara we ubwe yibereye ku Murenge.
Yavuze ko ubu buryo babukoresha mu kumvikanisha gahunda za Leta ku baturage ndetse bakanabwifashisha mu kubwira abaturage ibitagenda neza mu Murenge wabo ku buryo babikosora, yavuze ko ikirenze kuri ibi banashatse umurongo utishyurwa ubahuza n’abaturage bose kuburyo ugize ikibazo bahita babimenya.
Bimwe mu byashingiweho mu kumenya Umudugudu, Akagari n’Umurenge bitarangwamo icyaha, harimo kureba niba bafite amarondo akora, aya marondo arimo ay’umwuga yishyurwa n’abaturage ndetse n’andi ararwa n’abaturage afasha mu kurwanya ibyaha mu midugudu.
Uretse guhemba Umurenge wahize indi ku rwego rw’Intara hanahembwe Akagari kahize utundi muri buri Karere aho kahawe ibihumbi 100 Frw, Umudugudu wahize indi muri buri Karere na wo wahawe ibihumbi 50 Frw mu rwego rwo kubashimira.