Ibya ba banyeshuri bakoze amarorerwa akabo kashobotse…Minisitiri w'Uburezi yabateguje ibihano #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Dr. Uwamariya Valentine yavuze ibi nyuma y'uko ku mbuga nkoranyambaga hagaragaye amafoto ya bamwe mu banyeshuri bari mu bikorwa bigayitse ngo bishimira ko basoje amashuri yisumbuye.

Ni ibikorwa byanenzwe na benshi kuva byatangira kugaragara ndetse bamwe basaba ko inzego zishinzwe uburezi zikwiye kugira icyo zikora.

Dr. Uwamariya Valentine mu kiganiro yagiranye na RBA kuri uyu wa Gatanu tariki ya 30 Nyakanga 2021, yavuze ko abanyeshuri bagaragaje iyi myitwarire idahwitse bagiye gushakwa bagahabwa ibihano nk'uko amategeko y'ibigo bigaho abiteganya.

Yibukije bariya banyeshuri ko ubusanzwe ibigo by'amashuri bisanzwe bifite ibihano bigenera abanyeshuri bagaragaje imyitwarire mibi.

Ati 'Baritwaza ko barangije gukora ibizamini bya Leta bagakora ibyo bashaka nyamara birengagije ko hari ibyo bagikeneye ku mashuri yabo nk'ibyangombwa batarahabwa, tugiye gukorana n'izindi nzego tubashe kumenya aba bana abo ari bo kandi bazahanirwe amakosa bakoze.'

Yavuze ko bari kwakira raporo igaragaza ko biriya bikorwa byabaye ahantu henshi mu Gihugu 'by'umwihariko no mu Mujyi wa Kigali byaragaragaye mu gihe twabafashaga kugera aho bakorera ibizamini. Iyi myitwarire yaragaragaye ndetse na nyuma yo gusoza ibizamini.'

Bamwe mu banengaga iriya myitwarire ku mbuga nkoranyambaga, bavugaga ko bakwiye gukoma urusyo bagakoma n'ingasire kuko ngo n'inzego z'uburezi zadohotse aho zidahana abana bagaragaje imyitwarire mibi ndetse ngo n'ababyeyi ubwabo ntibakiganiriza abana babo.

Dr Uwamariya yavuze ko 'Habayeho kudohoka ku mpande zose, harimo umuco wo kudahana watumye abana bakurana imyitwarire itari yo, aba bana ni bato bakwiye kumva ko amashuri atarangiriye hariya nk'uko babyivugira. Iyi ni isura mbi kuri twe kandi twabigaye biranatubabaza nk'abantu turi mu burezi. Uko imyaka iza iki kibazo kirarushaho gufata indi ntera, turasaba inzego zose cyane cyane ababyeyi gufatanya natwe tugashakira igisubizo iki kibazo gikomeje kurushaho gufata urundi rwego.'

Abanyeshuri bagaragayeho imyitwarire nk'iyi mu myaka yatambutse, ababyeyi babo barahamagajwe baranengwa, abanyeshuri barahanwa abandi bacibwa amande ku bikoresho by'ishuri bangije, utarishyuye amande akaba ataranahabwa ibyangombwa n'ishuri mu gihe cyose atarishyura ayo mande.

Mu Karere ka Ngororero ho hari abanyeshuri batanu bo ku ishuri rya ESECOM Rusano riherereye mu Murenge wa Hindiro bari mu maboko ya Polisi aho bakurikiranyweho kwangiza ibikoresho by'ishuri aho na bo bamenaguye ibirahure n'inzugi ndetse bakanatwika ibitanda ngo bishimira ko barangije ayisumbuye.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Ibya-ba-banyeshuri-bakoze-amarorerwa-akabo-kashobotse-Minisitiri-w-Uburezi-yabateguje-ibihano

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)