Ibya ya sambu Nkundabanyanga yaregeye Perezidansi byafashe indi ntera, Karangwa ushinjwa kuyihuguza yarezwe #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iyo sambu ikomeje kuvugisha benshi, iherereye mu karere ka Kicukiro mu mujyi wa Kigali, ikaba ari isambu nini cyane ifite agaciro ka za miliyoni. Byakunze kuvugwa ko uwitwa Karangwa Charles wagiye ashaka guhuguza iyo sambu ya Nkundabanyanga, ari nawe waba waramufungishije amushinja icyaha cya Jenoside.

Maitre Ntwali Justin wunganira Nkundabanyanga aherutse kuvuga ko Karangwa amaze guhuguza isambu ya Nkundabanyanga, yakoranye amasezerano na murumuna we witwa Mbarushimana Jean Pierre aba ariwe yandikwaho, muri ayo masezerano Me Ntwari Justin avuga ko ari aya baringa ngo bashyizemo ko ayimugurishije 10,000,000frws, nyuma yaho barongera bakorana andi masezerano avuga ko Mbarushimana ayigurishije Karangwa 58,000,000frws.

Ngo Karangwa Charles yarongeye akorana amasezerano na BES AND SUPPLY yo kumutiza icyangombwa kugira ngo BES AND SUPPLY iyi sambu iyitangeho ingwate muri banki, Karangwa Charles ahabwa 38,000,000frws ariko banumvikana ko azajya amuha 7% y'agaciro k'isambu, ubwo ngo isambu yari yahawe agaciro na Karangwa kangana na 400,000,000frw.

Nkundabanyanga ngo yandikiye Perezidansi agaragaza akarengane maze Perezidansi itegeka Karangwa na BES AND SUPPLY guhita bishyura uwo mwenda bari bafashe isambu ikavanwa mu bugwate, niko byagenze BES AND SUPPLY yahise yishyura hasigara ikibazo cyo kuvana izina rya Mbarushimana Jean Pierre ku cyangombwa.

Ikindi ngo Nkundabanyanga Eugenie yatanze ikirego imbere y'Urukiko rwa Kicukiro asaba ko iyo sambu yava ku izina rya Mbarushimana ikamwandikwaho, urukiko rw'ibanze rufata icyemezo ko isambu ari iya Nkundabanyanga Eugenie kandi igomba kumwandikwaho, ariko ngo Mbarushimana yahise ajuririra iki cyemezo, ariko ngo ntajya agaragara mu rukiko hagaragara mukuru we Karangwa Charles.

Uwunganira Nkundabanyanga avuga ko Karangwa Charles yatanze ikirego abeshya agamije gufungisha Nkundabanyanga ngo amuhuguze isambu ye burundu, ibi hamwe no gukoresha inyandiko mpimbano bikaba bikubiye mu kirego cyagejejwe muri RIB barega KARANGWA Charles na MBARUSHIMANA Jean Pierre.

Muri ibi birego umwunganizi wa BES AND SUPPLY avuga ko ibi byaha byakonzwe kuva muri 2009 Karangwa Charles na MBARUSHIMANA Jean Pierre bakoresheje amasezerano atavugisha ukuri, baza gukora andi masezerano muri 2012 agamije kwambura isambu ya NKUNDABANYANGA.

Ingingo y'152 mu gitabo cy'amategoko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko ; Umuntu wese urega undi ku mugenzacyaha, ku mushinjacyaha cyangwa ku mucamanza kandi azi neza ko amubeshyera, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n'urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y'amezi abiri (2)ariko kitageze ku mezi atandatu (6)n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi y'ibihumbi magana atatu (300.000 FRW) ariko atarenze ibihumbi magana atanu (500.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ku bijyanye n'inyandiko mpimbano, ngo KARANGWA yahaye MBARUSHIMANA uburenganzira ajya gusinyira NDIZEYE Aimable muri RDB ngo yandikishe ingwate ; nyuma Karangwa yandikira banki ayisaba guhagarika inguzanyo kuko ngo atazi impamvu isambu yitaga iye yatanzweho ingwate.

Banki yahise ifunga konti ya Ndizeye, kugirango banki yongere kuyifungura ni uko Karangwa yari amaze kubona amafaranga ; ngo yahise yongera kumusinyisha andi masezerano mashya ndetse anagena n'uko isambu izajya yongera agaciro. Amaze kubona amafaranga yahise yandikira banki ayisaba gufungura konti ya Ndizeye irabikora.

Umunyamategeko yisunze ingingo y'276 mu gitabo cy'amategoko ahana ibyaha mu Rwanda, ivuga ko ; 'Umuntu wese uhimba cyangwa uhindura mu buryo ubwo ari bwo bwose inyandiko cyangwa ikindi kintu cyanditseho igitekerezo, ashyiraho umukono cyangwa igikumwe bitari byo, yonona inyandiko cyangwa imikono, asimbuza abantu abandi, ahimba amasezerano, imiterere y'ingingo zayo, igitegetswe gukorwa cyangwa icyarangije kwemeranywa, aba akoze icyaha.

Umuntu wese, ku bw'uburiganya, wandika, wandikisha ibintu bidahuye n'ukuri cyangwa ukora imenyekanisha ritari ryo afatwa nk'uwakoze icyaha cyo gukora ibihimbano. Iyo abihamijwe n'urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenga miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Umuntu wese uzi ko inyandiko ari impimbano, akayikoresha ku buryo ubwo ari bwo bwose, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n'urukiko, ahanishwa ibihano biteganyijwe mu gika cya 3 cy'iyi ngingo. Iyo guhimba byakozwe n'umukozi wa Leta mu murimo ashinzwe cyangwa n'undi ushinzwe umurimo w'igihugu, igihano kiba igifungo kitari munsi y'imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icumi (10) n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.'



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Ibya-ya-sambu-Nkundabanyanga-yaregeye-Perezidansi-byafashe-indi-ntera-Karangwa-ushinjwa-kuyihuguza-yarezwe

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)