Ibyihariye ku mategeko mashya y’ikoreshwa rya gari ya moshi mu Rwanda - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Imyaka ibiri n’igice irihiritse u Rwanda na Tanzania bisinye amasezerano yo kubaka umuhanda wa Gari ya Moshi uhuza Umujyi wa Isaka muri Tanzania n’uwa Kigali mu Rwanda w’ibilometero 532.

Umwotsi wera wacumbye! Ku wa Mbere tariki 26 Nyakanga 2021, Minisitiri w’Ibikorwaremezo Amb. Claver Gatete yari imbere y’Inteko Ishinga Amategeko asobanura umushiga w’itegeko rigenga gutwara abantu n’ibintu ku butaka no mu mazi.

Muri uwo mushinga harimo igice kivuga ku mategeko azagenga gutwara abantu n’ibintu muri gari ya moshi, rikaba ari irya mbere ryo muri ubwo bwoko ribayeho kuva u Rwanda rwitwa rwo.

Ni amategeko akakaye uhereye ku guhabwa icyangombwa cyo gutwara gari ya moshi aho uyitwara agomba kuzirana n’icyitwa igisindisha, kugeza ku bagenzi bayirimo bashobora kuyifungirwamo igihe bateje imvururu.

Minisitiri Gatete yavuze ko batekereje kuri uyu mushinga w’itegeko nyuma yo kubona ibikorwa byo kubaka no gukoresha inzira za gari ya moshi bishyizwemo imbaraga na Guverinoma y’u Rwanda.

Ingero z’umuhanda zirihariye, kuwusagarira ni ikizira!

Mu gihe Abanyarwanda bari bamenyereye imihanda isanzwe ifite ubugari butarenga metero icumi, Gari ya moshi yo ni ibindi bindi. Umushinga w’Itegeko mushya uvuga ko ubugari bw’inzira za gari ya moshi n’imbibi zayo buzaba ari metero 60.

Icyakora, ubugari bw’inzira za gari ya moshi n’imbibi zayo mu Mujyi wa Kigali no mu tundi duce dufatwa nk’imijyi buzajya bugenwa hakurikijwe igishushanyo mbonera cy’aho hantu.

Uwo mushinga w’itegeko uvuga ko nta muntu wemerewe gukoresha, kubangamira cyangwa gushyira inyubako mu mbibi z’inzira ya gariyamoshi keretse abiherewe uruhushya na Minisitiri.

Polisi ni yo ishinzwe umutekano mu nzira za Gari ya moshi

Nk’uko bisanzwe mu gucunga umutekano w’abantu n’ibyabo imbere mu gihugu, Polisi ni yo yahawe inshingano zo gucunga umutekano wo mu nzira za gari ya moshi.

Itegeko risaba ko mu nzira ya gari ya moshi zo munsi y’ubutaka, sitasiyo n’ahandi gari ya moshi zihagarara, hagomba kuba hari ibikoresho byo kurinda no kuzimya inkongi, uburyo bwo kwinjiza umwuka wo guhumeka,ibikoresho by’ubutabazi n’uburyo bw’ubutabazi.

Inzoga k’utwara gari ya moshi ni ikizira

Umushinga w’itegeko werekana ko Gari ya moshi ifite abakozi batandukanye ariko abagaragazwa nk’abafite inshingano zikomeye ni abakapiteni, abayobozi n’ abayobozi bungirije bayo.

Hejuru y’ibyangombwa bibemerera gukora ako kazi, aba bayobozi ntibagomba gukora akazi bafite igipimo cya alcool kiri hejuru ya garama zero n’ibice zero (0.0 g) muri litiro imwe y’amaraso. Ni ukuvuga ko nta gisindisha n’igisa nka cyo bagomba kuba banyoye.

Ni ibintu bizajya bigenzurwa cyane kugira ngo bemererwe gutangira urugendo.

Ntawe uzemererwa gutwara gari ya moshi afite alcool mu mubiri

Mu gihe hari ubirenzeho agasoma agacupa, itegeko rigaragaza ko azaba akoze icyaha. Uzabihamwa n’urukiko, azajya ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atatu ariko kitarenze amezi atandatu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana abiri na mirongo itanu ariko atarenze ibihumbi 500 Frw.

Mu gihe kapiteni cyangwa uwo muyobozi ateje cyangwa akoze impanuka yo mu muhanda, azahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atandatu ariko kitarenze umwaka umwe n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi 250 ariko atarenze ibihumbi 500.

Gari ya moshi izaba ifite kasho y’agateganyo

Itegeko rishya riha ububasha kapiteni, ko mu rugendo rwa gari ya moshi, afite uburenganzira bwo gufunga by’agateganyo umuntu ukora ibikorwa by’ubugizi bwa nabi, uteza umutekano muke muri gari ya moshi no kumugeza ku biro bya polisi cyangwa ku nzego z’ibanze igihe gari ya moshi ihagaze kuri gare iri hafi.

Kuba ashobora kumufunga by’agategenyo, byumvikana ko hazaba harimo ahantu hihariye hateganyirijwe gufungirwa by’agateganyo.

Itegeko rivuga ko mu gihe ari ngombwa ku mpamvu zo kubungabunga umutekano wa gari ya moshi, kapiteni afite uburenganzira bwo gutanga amabwiriza ku bagenzi kandi agomba kumenyesha abandi bakozi cyangwa ubuyobozi bwa gare imwegereye ikintu gitunguranye kibangamiye umutekano.

Kapiteni wa gari ya moshi ashobora kwanga kuyitwara mu gihe atizeye umutekano wayo.

Uburambe burenze imyaka ibiri ku muyobozi wa gari ya moshi

Kugira ngo umuntu yemererwe gutwara gari ya moshi, Itegeko rivuga ko agomba kuba afite imyaka itari munsi 18 y’amavuko ariko atarengeje imyaka 65 y’amavuko. Agomba kuba afite icyemezo cy’ubuzima bwiza n’icy’ubunyamwuga mu gutwara gari ya moshi gitangwa n’ibigo bibyigisha.

Ushaka gutwara gari ya moshi kandi agomba kuba afite uburambe butari munsi y’amezi 24 nk’umuyobozi wungirije wa gari ya moshi. Agomba kandi kuba yaratsinze ikizamini cyo gutwara ubwoko bwa gari ya moshi nk’uko bigaragara ku ruhushya rwo gutwara gari ya moshi.

Mu gihe umuntu afashwe atwaye gari ya moshi nta ruhushya, akabihamywa n’urukiko, azajya ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atatu ariko kitarenze amezi atandatu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi 250 ariko atarenze ibihumbi 500.

Umuntu cyangwa ikigo gitwara abantu muri gari ya moshi bagomba kugira ubwishingizi ku buryozwe bw’abantu cyangwa ibintu byakwangizwa no gukoresha gari ya moshi.

Mu gihe yateje cyangwa yakoze impanuka, azajya ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atandatu, ariko kitarenze umwaka umwe n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi 250 ariko atarenze ibihumbi 500.

Ku ruhande rw’u Rwanda, inzira umuhanda wa gari ya moshi uzanyuramo yerekana ko uzanyura ku Rusumo ukagera mu Mujyi wa Kigali [ahari Dubai Ports muri Kicukiro] ariko hakiyongeraho agace k’ibilometero 18 kagera ku Kibuga cy’Indege cya Bugesera.

U Rwanda rukeneye miliyari 1.3$ azarufasha kubaka inzira ya gari ya moshi ireshya n’ibilometero 138 mu gihe Tanzania ari na yo ifite igice kinini [394 Km] izakoresha miliyari 2.3$.

Minisitiri Gatete yabwiye abagize Inteko Ishinga Amategeko ko ko inyigo y’uwo muhanda yarangiye hasigaye gutegura uburyo uzashyirwa mu bikorwa cyane mu bijyanye n’amafaranga azakoreshwa.

Inkuru bijyanye: Imambo zatangiye gushingwa: Icyerekezo gishya ku mushinga wa gari ya moshi mu Rwanda (Video)

Miinisitiri Gatete yavuze ko inyigo y'umuhanda wa Gari ya moshi Isaka -Kigali yarangiye



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)