Ibyo M. Irene akoreye wa musore ukundana na Miss Naomie biramurenze| Dore uko yakiriye impano ivuye kwa Naomie – YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kadaffi Pro wamamaye nk'umukamezi wakamejeje yatunguwe na M. Irene amusanga mu rugo maze amuzanira impano yari yamuteguriye zirimo n'umutsima (birthday cake).

Nkuko amashusho dukesha The Choice Live, Irene yasanze Kadaffi Pro mu rugo aho we na bagenzi be babana muri Rocky Entertainment bari barimo gukina agapira maze amuha birthday cake afashijwe na Papa Cyangwe kumuririmbira ndetse n'umuvinyo yari yamuteguriye. Nyuma y'akanya gato ahageze, Kadaffi Pro yahise yakira birthday cake ivuye ku mukunzi we, Miss Naomie, utabashije kwifatanya nawe kubera gahunda ya guma mu rugo.

Kadaffi Pro mu byishimo byinshi yavuze ko ashima kuba ari mu muryango mwiza wa Rocky Entertainment anavuga ko icyo ashima amaze kugeraho ari imodoka nshya yaguze ndetse no kuba agiye kurangiza amashuri aho azambara ku ya 27 Kanama 2021.



Source : https://yegob.rw/ibyo-m-irene-akoreye-wa-musore-ukundana-na-miss-naomie-biramurenze-dore-uko-yakiriye-impano-ivuye-kwa-naomie/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)