Ibyo wamenya kuri Dj Aisha, umunyarwandakazi... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu myidagaduro ya Uganda, Dj Alisha azwi cyane ku ma Radiyo atandukanye aho agenda avanga umuziki, mu nkuru ya Galaxyfm bavuga ko umuntu wo muri Uganda aramutse avuze abakobwa beza kandi b'uburanga ntashyiremo  DJ Alisha biba bifatwa nk'ibintu bibogamye kuko arivugira.


Umunyarwandakazi Dj Alisha wibera mu mujyi wa Kampala, ibikorwa bye bimaze gufata urundi rwego nk'icyamamare. 

Dj Alisha akomoka mu Rwanda ariko ubu abarizwa muri Uganda. Ni imbaraga ziyongera ku myidagaduro ya Uganda. Azwi cyane mu buhanga bwe bwo kuvanga amajwi y'umuziki mu bitaramo n'ibirori abenshi bakanyurwa.


Galaxy ivuga ko umwaka ushize, Dj Alisha yasinye amasezerano na Kompanyi ikomeye ku isi ariko agashami ka Uganda 'Black Market Records'. Iyi Kompanti ifite izina rikomeye ku isi  ikorera mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika nka Kenya, Uganda , Nigeria n'ahandi ariko ikagira icyicaro muri Califonia muri America.



Dj Alisha 



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108050/avangira-muzika-i-kampala-icyo-wamenya-kuri-dj-alisha-umunyarwandakazi-wuburanga-wanasinye-108050.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)