Ni urugamba rwaje kugera hagati ruhindura isura kuko rwahujwe n’urwo guhagarika Jenoside yakorerwaga Abatutsi, yateguwe inashyirwa mu bikorwa n’abayoboraga u Rwanda muri icyo gihe barangajwe imbere na Habyarimana Juvénal.
FPR Inkotanyi ijya gushoza urugamba rwo kubohora u Rwanda, uretse kuba abarutangije bari urubyiruko rufite intekerezo zo guharanira ukuri ariko ibijyanye n’ubushobozi ntabwo bari bafite ku buryo nk’ishami rya gisirikare ryarwanye urugamba no kubona ibikoresho birimo n’impuzankano byari ihurizo.
Uko ibihe byicumaga ni ko ibintu byahindukaga kugeza aho abari basanzwe bambara nk’abaturage cyangwa bakambara impuzankano za gisirikare, baserutse mu mwambaro mushya waje no guhabwa izina rya ‘Mukotanyi’.
Mukotanyi ni impuzankano ifite amateka adasanzwe ku bari abasirikare ba RPA, kuko uwabaga yambaye uyu mwenda yiyumvaga nk’ufite imbaraga zidasanzwe kandi ari ishema ku Banyarwanda bose baharaniraga uburenganzira bwabo.
Ibara rusange ry’uyu mwambaro ni icyatsi kigaragaza ishyamba, harimo igiti cy’umugano ndetse n’ibara rya chocolat.
Amakuru IGIHE yamenye ni uko iyi myenda ingabo zatangiye kuyambara mu 1991 ubwo urugamba rwari rwimuriwe mu gace k’Ibirunga kuko i Kagitumba aho batangiriye bari bakomeje gutsinda n’ingabo za Habyarimana kubera imiterere yaho.
Iyi myambaro yari ibereye agace k’Ibirunga bari bagiyemo kuko kakonjaga nyamara yo ikaba ikoze mu buryo bwatumaga ishyuha.
Sheikh Harerimana Abdul Karim wari muri Banyepolitiki 600 ba FPR -Inkotanyi bari baroherejwe i Kigali mu ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’Amahoro ya Arusha, yabwiye IGIHE byari ishema rikomeye ku basirikare ba RPA kwambara ’Mukotanyi’.
Ati “Izina ‘Mukotanyi’ rero ryaturutse ku basore bakiri bato mu Nkotanyi, urabona bagiraga udushya bahora bahanga buri munsi. Umwenda rero umaze kuboneka, nta ngabo mu Karere ka Afurika y’Uburasirazuba cyangwa iyo hagati, nta hantu bari bafite umwenda umeze kuriya.”
Yakomeje agira ati “Abana barazishimiye, nibwo bwari ubwa mbere haboneka umwambaro ubahuza, ubundi biyambariraga ubonetse wose, ndetse bamwe hari n’ubwo yabaga atawufite akiyambarira imyenda y’abaturage isanzwe kuko kuri bo icya mbere atari umwambaro ahubwo cyari igikorwa.”
Umwe mu baganiriye na IGIHE wari ufite ipeti rya Captain ubwo bari ku rugamba rwo kubohora u Rwanda, yavuze ko iyi myambaro yabafashije cyane bari mu Birunga kuko yashyuhaga cyane igashobora guhangana n’imbeho y’ubutita iba muri kariya gace.
Ati “Twayambaraga turi mu Birunga, imbere habagamo ubwoya, ikindi nakubwira ni uko yashyuhaga cyane.”
Sheikh Harerimana avuga ko kubera kuba mike, itahawe bose kuko hari abandi bakomeje kwiyambarira iyo bari basanganywe kugeza urugamba rwo kubohora igihugu no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi rurangiye.
Ntabwo hazwi neza igihugu iyi myenda yaturukagamo gusa hari amakuru avuga ko gishobora kuba ari Mozambique.
Amakuru IGIHE ifite ni uko iyi mpuzankano ya ‘Mukotanyi’ nyuma y’urugamba rwo kubohora igihugu ubwo ingabo zahinduka iza Leta, hashatswe impuzankano nshyashya hanyuma izo bakoreshaga mu rugamba rwo kubohora igihugu zikabikwa na Minisiteri ifite ingabo mu nshingano.