Icyampa aba bantu bakaba ari wowe na njye! Ni iki twabigiraho? -Ev. Adda Darlene Kiyange #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Aba, bahagaze neza: Mu mwanya wabo, mu murimo w'Imana, mu ijambo ry'Imana kandi basengera umurimo w'Imana ndetse banubaka umurimo w'Imana.

Kuri uyu munsi wa 4 mu masengesho y'iminsi 10 mu ntego yo "Kuyoboza Imana inzira", ugire ikifuzo n'umuhate biva ku Mana maze usabe Yesu ukuboko kwe kwiza kukubeho nk'uko kwabaga kuri aba bantu tugiye kuvuga.

Danyeri

Amaze kumva ishyaka n'umuhate, amaze kurizwa n'umurimo w'Imana yakoze iki?

Bibiliya itwereka ko Danyeri yari umugabo ukundwa cyane, yari umukiranutsi kandi yari umuntu w'intwari twakwigiraho. Wabisoma muri Danyeri 9:1-16. Imana iduhe igikundiro nk'icya Danyeri icyo dukoze cyose kitubere kiza!

Hanyuma ikindi kandi, Danyeri yari umuyozi mwiza kuva afite imyaka 16 kugeza mu myaka nka 93. Kuva i Babuloni kugeza mu Buhinde uciye muri Etiyopiya, mu bihugu 127 yari umuyobozi mwiza wo kwizerwa. Ntiyashoboye gutaha byasabaga urugendo rw'amezi 4 mu nzira, yapfiriye mu nzira ubu imva ye iri muri Irac.

Ikindi kintu twamwigiraho, yari umukiranutsi ku gato no ku kanini kandi asenga. Ngo bamushatseho amafuti barayabura, cyeretse kumutegera ku Mana ye mu masengesho ye(NB:Yasenze mu gihe cy'imyaka 70).

Wowe uvuga ngo gukiranuka byarakunaniye, Danyeri ni umugabo wo guhamya. Imana iguhe umwuka nk'uwa Danyeri, kandi ube umuntu usenga, uhamye Imana wamenye. Ugire igicaniro cyo gusenga kugeza igihe ubunyage buzarangirira, nkuko Danyeri yabikoze mu myaka 70.

Zerubabeli

Uyu, nawe yari umunyagano i Babuloni. Imana yamuhagurukije kujya kubaka mu gihe cy'umwami Kuro. Kuro yarabafashije, abatera umwete wo kujya kubaka. Wasoma muri Ezira guhera ku gice cya 1, n'ibindi bikurikiraho.

Imana yamugiye imbere, iramukomeza imubwira ko ibimeze nk'imisozi imbere ye izabihindura nk'ibibaya. Mwenedata, ndagira ngo nkubwire ko kubakira Imana bitoroshye bisa n'ibiteye ubwoba, ariko niwiringira Imana ukayikiranukira izagushoboza.

Iyabwiye Zerubabeli iti "Si kubw'amaboko kandi si ku bw'imbaraga, ahubwo ni kubw'Umwuka wanjye ", niyo Izagushoboresha kuyikorera kubw'Umwuka Wera wayo.

Nehemiya

Nehemiya, yakoreye Imana cyane! Ahaguruka ababaye kandi afite umutwaro w'umurimo w'Imana. Yari afite umutwaro wo gusenga kumanywa na nijoro, atariwe wisengera gusa ahubwo asabira bene wabo b'Abisiraheli. Yishyizeho ibyaha by'Abisiraheli asenga asaba imbabazi nk'uko ubuhanuzi bwari buri, ko nibicisha bugufi bakihana Imana izabababarira.

Ujye usenga wishingikirije ijambo ry'Imana, kandi ujye ugira umubabaro na gahinda ko mu buryo bw'Imana. Unihire abarimbuka, usabe ukuboko kw'Imana kukubeho bitume wubaka umurimo wayo. Soma Nehemiya1:4-10, umenye uko yarizwaga n'umurimo w'Imana.

Ezira

Ezira nawe, ni ikitegererezo cyiza dukwiye kureberaho mu gukorera Imana.

"Ezira uwo arazamuka ava i Babuloni. Kandi yari umwanditsi w'umuhanga mu by'amategeko ya Mose, yatanzwe n'Uwiteka Imana ya Isirayeli. Umwami amuha ibyo yamusabye byose, abiheshwa n'ukuboko k'Uwiteka Imana ye kwari kuri we. Nuko bamwe mu Bisirayeli bazamukana n'abatambyi bamwe, n'Abalewi n'abaririmbyi n'abakumirizi n'Abanetinimu, abo bajya i Yerusalemu mu mwaka wa karindwi wo ku ngoma y'Umwami Aritazeruzi. 13 "Ntegetse itegeko, abantu b'Abisirayeli bose n'abatambyi babo n'Abalewi bari mu bihugu byanjye, abashaka ubwabo kujya i Yerusalemu ngo mujyane, 14 kuko jyewe umwami n'abajyanama banjye barindwi tugutumye, ngo ujye kubaza iby'i Buyuda n'i Yerusalemu nk'uko amategeko y'Imana yawe ufite ameze, 15 kandi ngo ujyane ifeza n'izahabu, ibyo jyewe umwami n'abajyanama banjye twatuye Imana ya Isirayeli iba i Yerusalemu". Ezira 7:6-15

Nk'uko ijambo ritubwiye, murumva ko Ezira nawe ukuboko kwiza k'Uwiteka nawe kwari kuri we, ku buryo umwami yifuza kumugirira neza. Aha nta by'uburetwa byari bikiri kuri Ezira, ahubwo yagiriye igikundiro ku mwami ategeka ko ikintu cyose azakenera kijyanye no kujya kubaka umurwa w'Imana azagihabwa nta yandi mananiza.

Natwe iyo twasenze ukuboko k'Uwiteka kuturiho, hari igihe ibyacu byemerwa nta yandi mananiza!

Ezira 10:1 hatubwira uko basengaga bicisha bugufi, bihana ibyaha kandi bigatuma n'abandi nabo bihana. Ibi rero ni byo Imana iba ishaka: Irashaka ko twihana.

Ndakwifuriza Kuba mu bantu b'umumaro ku Mana, kandi bafite ubwiza bw'Imana. Babandi bahora banihishwa n'umurimo w'Imana, abatanga ubugingo bwabo ku bandi ngo nabo bakizwe!

Reba hano, umunsi wa 4 w'amasengesho mu minsi 10 yo gusenga no kwiyiriza ubusa. Intego ni "Ukuyoboza Imana inzira"muri ibi bihe.

https://youtu.be/MrF1zHuGhuk

[email protected]



Source : https://agakiza.org/Icyampa-aba-bantu-bakaba-ari-wowe-na-njye-Ni-iki-twabigiraho-Ev-Adda-Darlene.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)