Rayon Sports ni ikipe ikunzwe n'abanyarwanda benshi, gusa na none ni ikipe ikunda kuvugwamo ibibazo byinshi bitandukanye ariko bimwe bikaba bishingiye ku mikoro, kuri iyi nshuro bamwe mu bakinnyi ba Rayon Sports bishimira ko ku ngoma ya Uwayezu Jean Fidele itigeze igira ikibazo cyo kuraranya imishahara y'abakinnyi ndetse yanagerageje kwishyura imyenda ya recruitment iyi kipe yari ifitiye bamwe mu bakinnyi nubwo hari ibyo bamunenga.
Uko ingoma zagiye zisimburana muri Rayon Sports, zagiye zihurira ku kintu kimwe, kurangwa n'ikibazo cy'amikoro aho hari na bamwe mu bakinnyi bayivuyemo n'ubu bayishyuza imishahara batabonye n'amafaranga baguzwe.
Urugero rwa vuba benshi bibuka ko kugira ngo Rutanga Eric yemererwe kwerekeza muri Police FC byasabye ko asinyira iyi kipe ko ntacyo ayishyuza yemera guhara imishahara ye n'igice cy'amafaranga yaguzwe atari yakabonye.
Ni kenshi inkuru zagiye zandikwa ko abakinnyi bahagaritse imyitozo kubera ko bishyuza iyi kipe amezi n'amezi ku bw'abaperezida bayoboye iyi kipe mu bihe bitandukanye tutiriwe turondora.
Tariki ya 24 Ukwakira 2020 nibwo Uwayezu Jean Fidele yatorerwaga kuyobora ikipe ya Rayon Sports asimbura komite y'inzibacyuho ya Murenzi Abdallah yari yashyizweho tariki ya 23 Nzeri 2020 nyuma yo guhagarika Munyakazi Sadate.
Akimara gutorwa mu ijambo rye yavuze ko nubwo abaye perezida w'iyi kipe nta mafaranga ye aje gushyira muri iyi kipe ari ugukoresha umutungo w'ikipe uhari no gushakira hamwe uko ikipe yabaho afatanyije n'abanyamuryango bayo.
Kuvuga ibi ku ikipe yari mu bibazo uruhuri benshi bahise biyumvisha ko igiye gukomeza kubaho ari mbarubukeye.
Agifata iyi kipe yihutiye kuganira n'umuterankunga Skol wasaga n'uwigiye ku ruhande bitewe n'ubuyobozi yitaga bubi, baje kumvikana maze amafaranga yateraga inkunga Rayon Sports arazamuka agera kuri miliyoni zirenga 200 bivuye kuri 66 iyi kipe yafataga.
Ntabwo ikipe yagize umusaruro mwiza muri uyu mwaka w'imikino wa 2020-2021 kuko yasije ku mwanya wa 7, gusa iyo uganiriye na bamwe mu bakinnyi b'iyi kipe bakubwira ko Uwayezu Jean Fidele ari umugabo wakoze ibishoboka byose kugira ngo ikipe ibashe kubaho.
Mu bakinnyi baganiriye n'ikinyamakuru ISIMBI ariko batifuje ko amazina yabo atangazwa, bavuga ko icyo bamunenga ari ukuba ataragiye abegera cyane ngo amenye ibibazo ari nacyo cyatumye batitwara neza.
Gusa bahuriza ku kuba mu gihe bakiniye iyi kipe, ku ngoma ya Fidele ari bwo batigeze bagira ikibazo cy'umushahara kuko yagerageza kubahemba, ngo ntabwo yigeze abajyamo amezi 2, na nyuma y'uko shampiyona irangiye yahise abishyura ukwezi kwa nyuma(kwa Kamena).
Ikindi bamushimira ko yagerageje kwishyura ibirarane bya recruitment bari bamaze igihe bishyuza, ngo nubwo batayahawe yose ngo bizeye ko na make asigaye bazayabona.
Uwayezu Jean Fidele akaba yarafashe umwanzuro wo kubaka iyi kipe bundi bushya mu mwaka utaha w'imikino, yamaze kubwira abarangije amasezerano bose ko bemerewe kuba baganira n'andi makipe abifuza bakaba bajya kuyakinira, ni mu gihe hari n'abagifite amasezerano barekurwa.