Ni ifoto dukesha ikinyamakuru Igihe, igaragaza aba basirikare mbere yo kurira rutemikirere ngo berecyeza mu Ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique imaze iminsi yibasiwe n'ibikorwa by'iterwabwoba by'umutwe wa Al Shabab uvuga ko ugendera ku mahame akarishye ya Kisilamu.
Aba basirikare bagaragara basa nk'abari kuri WhatsApp bari gusezera abo mu miryango yabo bafite akanyamuneza, bababwira ko badatewe ubwoba n'akazi bagiyemo kuko mu ndahiro barahiriye Igihugu ari ukuzemera gutumwa aho bizaba ari ngombwa.
Ni ifoto ibagaragaza bafite akamwenyu biyoroheje gusa kimwe mu bizwi ku basirikare b'u Rwanda ni ukuzuza inshingano kandi mu buryo butagize uwo buhutaza kandi bwuje igitsure cya gisirikare.
Abasirikare n'Abapolisi 1 000 bagiye muri Mozambique mu byiciro bibiri byamaze kwerecyeza aho, Umuvugizi w'Igisirikare cy'u Rwanda, Col Ronald Rwivanga yavuze ko bajyanywe n'akazi kose ka gisirikare karimo no kurwana igihe byaba bibaye ngombwa.
Ni igikorwa cyashimwe n'imiryango ikomeye ku Isi aho Perezida wa Komisiyo y'Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Moussa Faki Mahamat yashimiye u Rwanda kuba rwakoze iki gikorwa kigaragaza ugushyira hamwe k'umugabane wa Africa.
Photo : Igihe
UKWEZI.RW