Ifoto ya Afande Kabera kera akiri umusirikare... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

CP John Bosco Kabera Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, ari mu bantu bakunzwe cyane mu Rwanda by'umwihariko muri ibi bihe by'icyorezo cya Covid-19 aho ijwi rye rigera kuri bose ribakangurira kwirinda iki cyorezo. 


ohn Bosco Kabera (uyu uri hagati wambaye ingofero y'umutuku) ari mu babohoye igihugu

Iyo uvuze izina John Bosco Kabera, umuntu wese guhera ku mwana kugeza ku mukecuru n'umusaza ahita yumva ijambo 'Guma mu rugo', 'Gutaha ni Saa kumi n'ebyiri, 'Ntabe Ari njye', 'Gerayo amahoro', 'Guma ku karere', n'andi magambo yagiye avuga muri ibi bihe bya Covid-19.


Tariki 4 Nyakanga ni umunsi u Rwanda rwizihiza umunsi wo Kwibohora. Ubwo uyu munsi wabaga ku nshuro ya 27, abakoresha imbuga nkoranyamabaga cyane cyane Twitter basangiye amafoto ya CP John Bosco Kabera, Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda wari umusirikare mu ngabo z'u Rwanda mbere yo kujya mu gipolisi ndetse akaba ari mu babohoye igihugu. Iyi foto ye yakunzwe na benshi, igaragaza abasirikare 6 ariko Afande Kabera niwe wasamiwe hejuru kuko azwi cyane bishimira imirimo ye.


CP John Bosco Kabera Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda ukunzwe muri ibi bihe


Benshi bishimiye ifoto ya Afande Kabera imugaragaza ari mu basirikare babohoye igihugu



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/107236/ifoto-ya-afande-kabera-kera-akiri-umusirikare-ku-rugamba-rwo-kubohora-igihugu-yazamuye-ama-107236.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)