-
- Ababyeyi banduye Covid-19 bahamya ko igihe bari mu kato gihungabanya imibereho y'abana
Muri Kamena uyu mwaka, mu Murenge wa Shyogwe mu Karere ka Muhanga hari umuryango wahuye n'ingorane. Umugabo, umugore we ndetse n'umukozi wo mu rugo banduye COVID-19, ariko ibipimo bigaragaza ko abana ari bazima.
Muri urwo rugo harimo abana babiri, umwe wiga mu mashuri abanza undi akiga mu yisumbuye ariko bombi bataha mu rugo buri munsi. Kubera icyo kibazo cyari kiri muri uwo muryango, inzu utuyemo yagabanyijwemo kabiri. Ababyeyi n'umukozi bagiye ukwabo n'abana ukwabo, buri ruhande rukamenya uko rwirwanaho kugira ngo ubuzima bukomeze.
Umugabo wo muri urwo rugo utifuje ko amazina ye atangazwa, aganira na Kigali Today, yavuze ko ibyumweru bibiri bamaze mu kato byabagoye, ariko cyane cyane abana bagombaga kwitekera bakimenyera n'ibindi.
Agira ati “Ni iminsi yatugoye cyane. Abana bahoranaga agahinda ko kutegera ababyeyi babo n'ubwo bazi ububi bwa Covid-19. Kubona ibyo kurya byarabagoraga, kuko ni bo bagombaga kubyishakira, kwimesera imyenda y'ishuri bageze mu rugo, kandi bagomba gusubira mu masomo ariko tutemerewe kugira icyo tubafasha.
Iminsi y'akato abana bayimaze bahangayitse ndetse bigaragara ko bahungabanye, ku buryo batanigaga neza n'ubwo nageragezaga kubahumuriza, mbavugisha ndi kure yabo. Bumvaga ko ababyeyi babo bagiye gupfa bitewe n'uko bazi ko COVID-19 yica. Gusa igihe cyarageze dusubira kwa muganga badupimye dusanga twese twarakize, ubu ni amahoro”.
Akomeza avuga ko hagombye kubaho ingamba zihariye zo kwita ku bana bahuye n'ikibazo nk'icyo, kuko atari ho honyine byabaye kandi biba n'ahandi kuko icyorezo kigihari.
Uretse uwo muryango, hari n'undi wo mu Murenge wa Nyamabuye, ugizwe n'umubyeyi n'umwana umwe w'imyaka ine usanganywe indwara y'umutima. Umubyeyi yanduye COVID-19, biba ngombwa ko umwana atwarwa n'umugiraneza aba amwitaho mu gihe nyina yari akirwaye ari mu kato iwe. Uwo mwana na we hari uburenganzira bwe yavukijwe bwo kubana n'umubyeyi we wari umenyereye kumwitaho mu burwayi bwe.
Ubuyobozi bufasha bute imiryango nk'iyo?
Umukozi w'Akagari ka Ruli mu Murenge wa Shyogwe, ushinzwe iterambere, Callixte Nsengimana, avuga ko imiryango ifite ikibazo nk'icyo yitabwaho ku bufatanye n'abajyanama b'ubuzima.
Agira ati “Imiryango irimo ababyeyi banduye COVID-19 yabayeho n'ubwo atari myinshi. Nk'ubuyobozi dukora ibishoboka tukabitaho dufatanyije n'abajyanama b'ubuzima ku buryo mu burwayi bwabo badahungabana. Birumvikana ko abana bibagora kubyumva, bikabagiraho ingaruka mu mitekerereze, ariko tugerageza kubaba hafi kugira ngo ari abiga bakomeze bige n'abandi bakabona ibyo bakenera byose”.
Umuhuzabikorwa w'imishinga y'Impuzamiryango y'uburenganzira bwa muntu (CLADHO), Evariste Murwanashyaka, avuga ko uko byamera kose abana batagomba kujya mu mibereho mibi kubera ko ababyeyi babo barwaye COVID-19.
Ati “Mu gihe abo babyeyi nta bushobozi bafite, Leta ifite inshingano zo kwita kuri uwo muryango; by'umwihariko abana ntibagomba kugerwaho n'imibereho mibi kubera icyo kibazo cyabaye ku basanzwe babitaho. Bagomba kwitabwaho ntihagire uburenganzira bwabo buhungabana”.
Akomeza agira ati “Hari kandi abafatanyabikorwa batandukanye bari mu rugamba rumwe na Leta rwo guhangana n'ingaruka z'icyo cyorezo. Abo na bo bariyambazwa bagafasha abo bana nk'uko imiryango yose itishoboye yagizweho ingaruka na COVID-19 irimo gufashwa. Gusa abana baba bagomba kwitabwaho byihariye”.
Ikigo cy'igihugu cyita ku buzima (RBC) kivuga ko mu muryango urimo abantu bamwe banduye Covid-19 abandi ari bazima, bose bagomba kwiha cyangwa gushyirwa mu kato k'iminsi 10 bari mu rugo iwabo, bakitabwaho n'abaturanyi, imiryango, inshuti n'inzego z'ibanze.