Yabigarutseho kuri uyu wa Mbere tariki 5 Nyakanga 2021, mu biganiro byateguwe n’urubyiruko rwibumbuye mu muryango Patriotism Rwanda ku bufatanye na Rwanda We Want, hagamijwe kwigisha abakiri bato amateka yaranze urugamba rwo kwibohora ndetse n’urugamba rwo kubaka igihugu rwahise rutangira rukaba rugikomeje.
Dr Sezibera yavuze ko u Rwanda rwahoze ari igihugu gishinze imizi ariko Abakoloni baje baragisenya, bacamo ibice abanyarwanda, basenya ubuyobozi, imambo z’intekerezo z’abanyarwanda ndetse bagera no ku rwego rwo gusenya uko Abanyarwanda bibonagamo u Rwanda.
Yavuze ko kuba mu myaka 27 ishize igihugu kibohowe na FPR Inkotanyi, ubumwe bwahoze buranga u Rwanda bwarongeye kugaruka ari amahirwe abakiri bato uyu munsi bakwiye kubyaza umusaruro bagakora, bakirinda ibibasubiza inyuma.
Yakomeje agira ati “Twebwe dutangira urugamba rwo kubohora igihugu, twari urubyiruko rwumva ko u Rwanda rugomba kuyoborwa n’Abanyarwanda kandi baruyoborera Abanyarwanda kandi n’ubuyobozi bugatangwa n’Abanyarwanda. Impamvu uyu munsi tuvuga ko Abanyarwanda bibohoye, ni uko bose bagira uruhare mu gukemura ibibazo by’igihugu cyabo.”
Dr Sezibera yavuze ko kuri ubu igihugu kiri kugana mu cyerekezo 2050, aho ubukungu bw’Abanyarwanda buzaba bwarateye imbere, ibintu avuga ko basabwa kubikorera babyaza umusaruro amahirwe bahabwa n’ubuyobozi bw’igihugu cyabo.
Ati “Muri icyo cyerekezo, turashaka ko mu 2050, umunyarwanda azaba afite ubukungu mbumbe burenze amadorali ibihumbi 12,[ ubu ari kuri $800 ku mwaka], ni ukuvuga ngo turashaka ko Abanyarwanda mu bukungu bwabo baguka, buri munyarwanda agomba kubigiramo ubushake nawe.”
Yakomeje agira ati “Kuko iki gihugu cyacu gitanga amahirwe angana, ntabwo gitanga amafaranga angana, oya. Igihugu gitanga amahirwe kuri buri muntu wese, kugira ngo uzagere kuri ya mafaranga tuvuge, ibyo bihumbi $12, ni umuntu ku giti cye ubiharanira.”
Dr Sezibera yavuze kandi ko buri munyarwanda akwiye kugira intekerezo zo kwaguka no gukura mu bukungu, akumva ko niba uyu munsi atuye mu ihema, yakora cyane aharanira kurivamo, abafite ubumenyi bagaharanira guhora babwongera.
Ati “Niba uyu munsi ufite ubumenyi runaka shakisha uko ejo wagira ubumenyi burenzeho, ejo bundi ugire uburenzeho. Abasenye iki gihugu bo bumvaga ari kinini cyane bumva gikwiye kugira abantu bacye.”
Yakomeje agira ati “Bamwe bati icyatuma u Rwanda ruba rwiza ni uko rwayoborwa n’abaturuka mu karere runaka. Ibyo ntabwo ari intekerezo Nyarwanda ni mvamahanga, intekerezo Nyarwanda ni uko ahubwo wagura ugashaka n’abandi musangira ibyiza by’u Rwanda.”
Fiona Kamikazi uri mu rubyiruko rukoresha imbuga nkoranyambaga cyane, yavuze ko abakiri bato bakwiye kurangwa n’indangagaciro z’umuco w’u Rwanda zirimo gukunda igihugu, bakumva ko ababohoye igihugu bagikunze bakiyemeza guhagarika akarengane.
Ati “Natwe nk’urubyiruko ruriho ubu, gukunda igihugu nibyo bitazatuma twicara ngo turebere, hari umuntu ushaka kugihungabanya, icyo nicyo cya mbere ukavuga uti ibibazo biri mu gihugu cyanjye ni njye bireba, ni njye ugomba kugiteza imbere. Indi navuga ni ugukunda umurimo, aho tugeze ntabwo tukiri mu rugamba rw’amasasu ariko ubu hakurikiyeho kubaka igihugu.”
Yakomeje agira ati “Igihugu kizubakwa natwe urubyiruko, nitwe benshi mu gihugu, turi mu gihugu gitekanye, kiduha amahirwe, kidukunda, rero ni iki tugomba gukora kugira ngo urwo Rwanda twifuza turugereho? Ni ugukora cyane tukiteza imbere tugateza n’igihugu imbere.”
Patriotism Organization Rwanda, ni Umuryango ugamije guteza imbere umuco wo gukunda igihugu mu Banyarwanda cyane cyane urubyiruko.
Umuyobozi w’uyu muryango, Muvunyi Kayumba, yavuze ko bateguye iki gikorwa mu rwego rwo gutanga umusanzu wabo mu kwimakaza indangagaciro zo kwihobora no gufasha urubyiruko kugira amateka y’umwimerere y’igihugu cyane cyane agendanye n’urugendo rwo kubohora igihugu.
Ati “Tukaba twizera ko impanuro urubyiruko rwahawe zizarubera impamba ndetse n’intwaro ikomeye izarufasha guhangana n’abakwirakwiza ingengabitekerezo ya jenoside n’abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.”
Yakomeje agira ati “Ikindi twifuza ko urubyiruko uyu munsi rukwiye gufatira urugero ku Ngabo za FPR Inkotanyi zabohoye u Rwanda, bafata iya mbere mu kurwanya byimazeyo icyorezo cya Covid-19.”
Umuyobozi Mukuru ushinzwe urubyiruko muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Tetero Solange, yavuze ko abakiri bato bakwiye kwishimira ko bafite igihugu ndetse bagahora baharanira kwimana u Rwanda nk’uko biri mu muco w’abakurambere.