IGP Munyuza yasuye Ishuri rikuru rya Polisi ya Malawi - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Urugendo IGP Munyuza yagiriye muri iri shuri kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 28 Nyakanga 2021, ni rumwe mu bikorwa azakorera mu ruzinduko rw’icyumweru ari kugirira muri iki gihugu, rugamije gushimangira ubufatanye hagati ya Polisi y’u Rwanda n’iya Malawi.

Muri Werurwe 2019 ni bwo inzego zombi zasinyanye amasezerano y’ubufatanye, yashyiriweho umukono mu Murwa Mukuru wa Malawi, Lilongwe.

Aya masezerano akubiyemo ubufatanye mu bintu bitandukanye birimo guhanahana amahugurwa, ibikorwa, gushaka no guhererekanya abanyabyaha, kurwanya iterabwoba, kurwanya icuruzwa ry’ibiyobyabwenge, guhanahana amakuru ajyanye n’abanyabyaha bahungira mu bihugu byombi no guhanahana amakuru ajyanye n’umutekano muri rusange.

Mu biganiro Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza yagiranye na mugenzi we wa Malawi, Dr George Kainja, yavuze ko Polisi z’ibihugu byombi hari intambwe zimaze gutera kuva zinjiye mu mikoranire.

Polisi z’ibihugu byombi zishimira ko abazigize bahura bakaganira, guhanahana amakuru, kugira ibyo urwego rumwe rwigira ku rundi no gusangira ubunararibonye kugira ngo bahurize hamwe mu kureba ibibazo by’umutekano bishobora kubangamira imibereho myiza y’abaturage b’ibihugu byombi n’akarere muri rusange.

IGP Munyuza yagize ati “Urebeye hamwe ibibazo by’umutekano byugarije Isi n’Akarere duherereyemo, duha agaciro ingufu Malawi ishyira mu gukorana n’ibindi bihugu mu gushaka umuti urambye w’imbogagamizi ku mutekano mu Karere n’ahandi."

"U Rwanda rwifatanyije na Malawi n’ibindi bihugu bya Afurika mu gukemura ibibazo by’umutekano muke uturuka ku mitwe itemewe iri ku Mugabane wa Afurika by’umwihariko imitwe y’intagondwa.”

Mugenzi we wa Malawi, Dr George Kainja yavuze ko ubufatanye ari ingenzi by’umwihariko mu bijyanye no kurwanya imitwe ya Kiyisilamu irimo guhungabanya Mozambique.

Yagize ati “Leta ya Malawi muri rusange by’umwihariko Polisi ya Malawi tuzakora ibishoboka byose n’imbaraga zose kugira ngo dushyigikire itsindwa ry’iriya mitwe. Byongeye kandi inzego z’umutekano za hano zirakorana bya hafi kugira ngo igihugu cyacu kitazakoreshwa mu buryo ubwo aribwo bwose mu guhungabanya umutekano wo mu Karere.”

Tariki ya 27 Nyakanga 2021, IGP Dan Munyuza yari yasuye igice cy’Amajyepfo ashyira Iburengerazuba bwa Malawi ahari Icyicaro cya Polisi mu Ntara ya Blantyre.

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza, yasuye Ishuri rikuru rya Polisi ya Malawi rya Zomba
Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza, yashimye umubano uri hagati y'ibihugu byombi mu mikoranire y'igipolisi
Abayobozi bahanye impano zitandukanye bijyanye n'umuco n'imiterere y'igipolisi cya buri gihugu



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)