Kuri uyu wa Mbere nibwo umuhanzi w'icyamamare mu Rwanda no mukarere Mico The Best yatangaje ko yambitse impeta umukunzi we Clarisse Ngwinondebe. Ni umuhango wari wabaye ku Cyumweru tariki 04 Nyakanga 2021.
Mico The Best mu ma gambo ye yemeza ko impamvu yatumye afata icyemezo cyo kumusaba ko babana ari uko yasanze afite umutima mwiza ndetse n'ikimero cyamutwaye umutima.
Ati ' Si we wa mbere nari nkunze ariko ni we wa mbere nkunze kugera kuri uru rugero rwo kumusaba ko twabana ubwo hari ikiba cyabiteye. Icya mbere ku ruhande rwanjye ni umusirimu wicisha bugufi, nakunze umutima we uburyo yumvikana, aca bugufi, hakikubitiraho uburanga bwe.'
Ibijyanye n'ubukwe Mico avuga ko igihe ingamba zo kwirinda icyorezo cya COVID-19 zaba zorohejwe nta kabuza ubukwe buzahita buba, ngo bategereje imyanzuro ya Guverinoma y'u Rwanda.
Ati ' Ubundi ntekereza ko umuntu aba atazi ngo iki cyorezo kizagabanya ubukana ryari ariko ubundi byakabaye biba vuba mu gihe kitarambiranye, natwe dutegereje kureba imyanzuro Inama y'Abaminisitiri izajya ifata, tubonye bishoboka twahita tubukora.'
Uyu mukobwa ntabwo azwicyane mu bijyanye n'imyidagaduro mu Rwanda gusa ibizwi ni uko yitwa Clarisse yize mu Bushinwa arangiza mu 2019.
Ahantu yigeze kugaragara hamuhuza n'imyidagaduro yo mu Rwanda ni uko yigeze kuba umunyamideri by'igihe gito ahandi ni uko yigeze gukina muri filime y'uruhererekane ka Bad Rama yise' Cowboy', gusa nyuma aza kuvamo.