Ijwi rya Meddy riri kumvikana muri Canada n'... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Imikino ya Olympic iri kubera mu Buyapani mu mujyi wa Tokyo,  mu rwego rwo gususurutsa abantu bakunda iyi mikino, nibwo CBC yakoze urutonde rw'indirimbo  12 izajya ikina ahanini ishingiye ku ndirimbo z'abahanzi baturuka mu bihugu byitabiriye iyi mikino, niko gusanga i Burundi indirimbo' Beautiful' ya Sat-B  yakoranye na Meddy ijya ku rutonde.


Indirimbo Beautiful ya Sat-B yafatanije na Meddy iri mu zaciye agahigo i Burundi

Sat-B kuba indirimbo ye yarashyizwe ku rutonde , yanyarukiye ku mbuga nkoranyambaga abimenyesha abamukurikira ku rukuta rwen rwa Instagram. Kuva indirimbo 'Beautiful' yagera kuri Youtube kuva Tariki 15 Ukuboza 2020, imaze kurebwa n'abantu  basaga Miliyoni 2, bivuze ko iyi ndirimbo iri mu zifite uduhigo i Burundi ikaba n'amateka akomeye kuri Sat-B.


Kuva Sat-B yakorana indirimbo na Meddy , ni ibintu yishimiye cyane kuko adahwema kugaragaza ibyishimo yatewe no gukorana indirimbo na Meddy. Uyu muhanzi Meddy ari kubica bigacika hirya no hino mu bihugu byo mu karere kubera indirimbo ye nshya yise 'My Vow' iri mu zarebwe cyane n'abantu benshi mu gihe gito mu Rwanda no mu Burundi, aho ubu imaze kurebwa n'abantu basaga Miliyoni 2 mu minsi 6 gusa isohotse.


Sat-B

">

">




Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108087/ijwi-rya-meddy-riri-kumvikana-muri-canada-nubuyapani-kubera-indirimbo-beautiful-yakoranye--108087.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)