Ibibazo byo gutandukana hagati y'abahanzi Vestine na Dorcas bakunzwe mu Rwanda mu ndirimo zo guhimbaza Imana na Irene Mulindahabi cyongeye kuvugwa mu itangazamakuru nyuma y'amakuru avuga ko Urwego rw'Ubugenzacyaha rwacyinjiyemo.
Hari amakuru avuga ko Urwego rw'Ubugenzacyaha rwakiriye ikirego cya Mike Karangwa urega Irene Mulindahabi ibijyanye no kumuharabika.
Byatangiye Irene Mulindahabi ashyira hanze itangazo rimenyesha ko sosiyete yashinze MIE itandukanye n'abahanzi "Vestine na Dorcas" bakunzwe mu ndirimbo zo guhimbaza Imana.
Benshi ntibishimiye iyi nkuru bitewe n'aho babonaga Irene yari amaze kugeza aba bana mu mwaka umwe ndetse indirimbo zabo zikunzwe n'abatari bake.
Umubyeyi wa Vestine na Dorcas yumvikanye ashinja Irene Mulindahabi gukoresha abana be mu nyungu ze, ndetse akabatwara Channel ya YouTube bitangirije.
Abantu bakomeje kuyoberwa ufite ukuri, abandi bajya ku ruhande rwa Mulindahabi bamushyigikira akazi yakoze, mu gihe abandi bagiye ku ruhande rw'umubyeyi bashinja Mulindahabi ubwambuzi.
Murindahabi yumvikanye kuri channel ye ya YouTube avuga akagambane yakorewe ndetse agaragaza n'abakari inyuma ari ho izina Mike Karangwa ryumvikanye muri iki kibazo.
Mulindahabi yavugaga abagabo babiri ari bo "Mike Karangwa na Nzizera Aimable." Kuba inyuma yo gutandukana kwe n'abahanzi yari agejeje ku rwego rwiza kandi bafite ahazaza muri muzika nyarwanda mu ndirimbo zo guhimbaza Imana.
N'ubwo uko amasaha yakurikiranaga ariko habonekaga amakuru mashya ndetse n'abantu batanga ibitekerezo bitandukanye, abashyizwe mu majwi byabagizeho ingaruka zirimo kwibasirwa n'abantu batandukanye babita abagambanyi n'abahemu ndetse n'amazina yabo asanzwe akomeye mu myidagaduro nyarwanda arushaho kwangirika.
Irene Mulrindahabi mu gihe gito yumvikanye yasubiranye na Vestine na Dorcas, ndetse bakora ikiganiro bari kumwe na mama wabo wirinze kugira icyo atangaza.
Cyakora n'ubwo imitima ya benshi yiruhukije kubera gukunda aba bana bafite impano kandi barimo kuzamuka neza, Mike Karangwa na we yakoze ikiganiro kigaragaza ko yabeshyewe ndetse aribasirwa mu kibazo avuga ko adafite aho ahuriye na cyo, maze asaba Irene Mulindahabi kumusaba imbabazi bitaba ibyo akamujyana mu butabera.
Ibirimo kuba bigaragaza ko Irene Mulindahabi atasabye imbabazi cyangwa ngo bumvikane na Mike Karangwa wamaze gutanga ikirego mu bugenzacyaha, abantu bakaba bakomeje gutega amaso igikurikiraho.