Kapiteni w'ikipe y'igihugu y'u Rwanda Haruna Niyonzima, yasezeweho n'ikipe ya Young Africans yakiniraga muri Tanzania imuha impano ikoze mu mubare umunani, nimero yambaraga muri iyi kipe imyaka yose yayikiniye.
Kuri uyu wa Kane tariki ya 15 Nyakanga 2021, Yanga yakoze umuhango wo gusezera kuri Haruna Niyonzima wakiniye imyaka 8, ni mu gihe umwaka utaha w'imikino batazakomezanya.
Ni umuhango wabaye nyuma y'umukino ikipe ya Yanga yatsinzemo Ihefu 2-0, Haranu yinjiye mu kibuga ku kunota wa 60 asimbura Zawadi Mauya.
Nyuma y'uyu mukino nibwo habaye umuhango nyirizina wo kumusezeraho bamushimira ibyiza yabakoreye.
Wari umuhango ubereye ijisho bamwe mu bafana bafite ibyapa byanditseho ko nagaruka bazamwakira, abandi amarangamutima yabarenze.
Uyu mukinnyi iyi kipe mu rwego rwo kumushimira ibyiza yabakoreye bamuhaye impano ikoze nka Award(igihembo) muri nimero 8 yambaraga muri iyi kipe, yari yanditseho ibyo iyi kipe yagezeho babimukesha.
Deus Kaseke wavuze mu izina ry'abakinnyi bagenzi be ndetse wanakinanye na Haruna igihe kinini, yavuze ko Haruna babanye neza ndetse bakaba batifuzaga ko agenda ariko na none ntakitagira iherezo.
Ati 'Icyo namubwira ndamwifuriza ibyiza aho agiye hose kandi nizera ko Yanga ari ikipe y'abanyagihugu, na we amaze kuba umunyagihugu igihe kirekire, umwanya uwo ari wo wose yagaruka kuko hano ni mu rugo iwabo. '
'Twabanye na we imyaka myinshi hano, yari umukinnyi ufite akamaro gakomeye cyane, biratubabaje kuko yari afite akamaro gakomeye, ariko nta kintu kitagira iherezo, twe turamwubaha ni yo mpamvu ikipe yamukoreye ibi.'
Dr Mshindo Msolwa akaba umuyobozi wa Yanga, yavuze ko ashimira Haruna kuba yaramusezeranyije ko azagaruka gukinira Yanga akaba yarabikoze, ngo yizeye ko umunsi umwe azagaruka muri iyi kipe ari umutoza.
Ati'mu izina rya komite yose ya Yanga reka mfate uyu mwanya nshimire Haruna Niyonzima, gukina neza imyaka yose yakiniye Yanga, nagize amahirwe yo kubana nawe mbere y'uko agenda, ni nange wamukurikiranye i Kigali mu Rwanda, hari ku mukino wa Rayon Sports na AS Kigali agaragaza urwego rwo hejuru nkamubwira ngo agaruke na we akabyemera ngo Yanga ni ikipe yanjye nzagaruka umwanya uwo ari wo wose.'
'Ndamushimira ko yavuze ko azagaruka akaba yagarutse, reka mvuge nk'umutoza Haruna afite ubushobozi bwo guhindura umukino uko we abishaka. Ndamwifuriza amahirwe masa, ndabizi ufite license C y'ubutoza ya CAF niwigira imbere uzagaruka hano uri umutoza wungirije cyangwa umutoza w'abato.'
Mu magambo yumvikanamo amarangamutima menshi, Haruna Niyonzima yashimiye Yanga kuba yaramwakiriye neza ndetse ikaba imusezeye neza, ngo ubu Tanzania habaye iwe mu rugo hakabiri kuko bamweretse urukuno rukomeye.
Ati 'Biragoye kuvuga, Yanga ni umuryango wanjye mbere na mbere. Nabaye Tanzania mu mahoro, umuryango wanjye wabaye Tanzania mu mahoro, Yanga banyakiriye mu mahoro n'urukundo rwinshi cyane, ukuri ntacyo mfite cyo kubishyura ariko ndavuze nti murakoze. Nk'uko abayobozi banjye, ababyeyi banjye babivuze, Yanga ni ikipe nakiniye n'urukundo rwinshi cyane, nifuzwaga n'amakipe menshi ariko nahisemo Yanga kuko Imana nayo yabihisemo.'
'Ubutumwa guturuka mu gihugu cyanjye, bambwiye ngo mbashimire cyane, mwanyakiriye neza, munsezera neza, Imana izabahemba.'
Haruna Niyonzima yinjiye muri iyi kipe muri 2011 avuye muri APR FC, kuva yayigeramo bagiranye ibihe byiza, kugeza muri 2017 bari bamaze kwegukana ibikombe 4 bya shampiyona( 2012â"13, 2014â"15, 2015â"16 na 2016â"17), bitatu bya Community Shield Cup inshuro 3(2013, 2014 na 2014), kimwe cya FA Cup, 2015-16 ndetse na CECAFA 2012.
2017 yahise ajya muri Simba SC nayo atwarana nayo ibikombe bibiri bya shampiyona, 2019 aza mu Rwanda mu ikipe ya AS Kigali mu mpera z'uwo mwaka ahita asubira muri Tanzania mu ikipe ya Yanga yakiniraga kugeza uyu munsi.
Uyu muhango kandi wo usezera kuri Haruna ukaba witabiriwe n'itsinda TMK ryasusurukije abafana ba Yanga mu ndirimbo zabo.